Benshi bakomeje kumugirira impuhwe, agendana umutima we mugikapu areba uko utera nkuko bareba uko isaha ibara, afite sharijeri arasharija umuriro ushizemo yahita yitaba Imana(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Biratangaje kandi ntibisanzwe, ibaze kugendana umutima wawe mugikapu ureba uko utera nkuko bareba uko isaha ibara.

Ushobora kwemerako bidashoboka ko umuntu bamukuramo umutima bakamushyiramo undi kandi agakomeza akabaho benshi iyo bamubonye bibatera ubwoba.

Afite akuma gacajingwa gakora nk’umutima arakagendana mugikapu

Andrew ni umusore w’imyaka 26 y’amavuko, wari usanzwe akoresha abantu kugiti cyabo imyitozo ngorora mubiri.

Uyu musore yaje guhura n’uburwayi bwa Cardiomyopathie bwatumye imitsi y’umutima icika bituma umutima we utongera gukora neza, bituma bamubaga bawukuramo.

Uyu musore amaze kubagwa umutima, bamushyizemo umutima mushya(akuma gakora nk’umutima), uyu mutima ariko ntibawushyize mu mubiriwe nkuko byari bisanzwe ahubwo, washyizwe mu gikapu, bawuhuza n’uduheha tuwuhuza n’umubiri we.

Aho agenda hose aba afite aka gakapu karimo akuma gasimbura umutima we

Uyu mutima uyu musore atwara mugikapu ukenera umuriro kuburyo bimusaba no kwitwaza sharijeri agacajinga kugirango umuriro udashiramo kuko ushizemo bamubwiyeko yahita yitaba rurema.

Uyu musore kuri we avugako ntacyo bimutwaye ndetse ntanubwoba bimutera uretse ko bimugora guhorana iki gikapu aho agiye hose kuko ngo biragoranye cyane, yaba aryamye yicaye, agenda aba acungana nuko umuriro utashira muri aka kuma yahawe gakora nk’umutima.

Kuriwe ntakibazo bimuteye ubuzima burakomeje

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO