Pacifica Ntwali umuhanzi ukunzwe mu ntara y’amajyaruguru n’uburengerazuba ukora injyana ya R&B na Afrobeat ukunzwe cyane mu ndirimbo nka “Sabali” yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise “Better” ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu kugira umutima w’urukundo uzira uburyarya.
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo yuzuye amagambo yuje uburyohe bw’urukundo benshi bita imitoma agira ati:
“Ndaguhunga buri munsi ngo umutima ntunyemerera,umpata kuguma iruhande kandi umbwira ko nkubabaza,Better Better njyewe nawe turi beza,Better Better nzarwana urukundo rukomeze“

Pacifica uyu n’umwe mu bahanzi bahagaze neza mu njyana ya R&B na Afrobeat mu Rwanda n’ubwo bikigoranye ngo yumvikane mu bice byose by’Igihugu ariko nta washidikanyako ariwe uhagaze neza muri izi njyana mu ntara y’amajyaruguru n’uburengerazuba dore ko bishimangirwa n’ibitaramo bikomeye agenda yitabira ndetse n’ibihangano agenda ashyira hanze uko bwije n’uko bucyeye.

Uyu musore w’umuhanga mu miririmbire aganira na Ibyamamare.com yagarutse kuri iyi ndirimbo nshya atubwira icyamuteye kuyikora ndetse n’urwego yifuza ko yamugezaho
” Nk’umuhanzi iyi n’inspiration yanjemo ndavuga nti reka nkore akaririmbo nkaka nkature abantu bakundana bya nyabyo kandi abantu bayishimiye cyane naho nta kabuza hari itafari igomba gusiga kuri muzika yange kuko buri ndirimbo hari icyo insigira” Pacifica

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi uyu muhanzi avuga ko mu minsi ya vuba ari guteganya gushyira hanze amashusho yayo azaza ari ku rwego rwiza kandi rushimishije ari naho ahera asaba abakunzi ba Muzika Nyarwanda kumuba hafi no kuguma bamutera ingabo mu bitugu uko bashobojwe kose.
Umva hano indirimbo Better ya Pacifica
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook