Bibaye impamo Ikiganiro urukiko gihinduriwe abanyamakuru

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hagaragaye amakuru atandukanye ko ikiganiro cy’imikino gisanzwe gica kuri radiyo 10 kizwi ku izina ry’urukiko ko iki kiganiro cyaba kiri mu marembera abanyamakuru bagikora bagahinduka.

Ibi byakomeje kuvugwa ko bimwe mu byatumye izi mpinduka zizatangira ku itariki ya mbere z’ukwezi kwa Nyakanga ngo aruko aba banyamakuru bakora iki kiganiro bavuga ibyo benshi bita ukuri ku byahishwe kuri ruhago yo mu Rwanda ndetse ngo bakaba badahisha ukuri ngo ari nabyo byatumye hagiye kuba impinduka muri iki kiganiro.

abanyamakuru Axel Horaho, Kazungu claver, Taifa, Samu Karenzi basanzwe bakora ikiganiro Urukiko

Biravugwa ko bamwe mu bayobozi bakomeye muri Siporo Nyarwanda ko aribo bafashe iya mbere mu guhindura gahunda y’iki kiganiro bitewe nuko aba banyamakuru bagiye babibasira ari nako bavuga amakosa yabo batemeranya n’abo.

Abanyamakuru basanzwe bakora iki kiganiro ni Axel Horaho, Kazungu claver, Taifa, Samu Karenzi na Anta Biganiro. Mu kiganiro Urukiko cyo kuri uyu wa gatanu Aba banyamakuru bemeje aya makuru ko koko hagiye kuba impinduka ko ariko ikiganiro urukiko kizakomeza kubaho aho Taifa azajya akora mu kiganiro Ten Zone ni mugoroba, Karenzi akaba umuyobozi wa Radio akaba atajya akunda kuboneka cyane ndetse Kazungu agakorana na Jado Max.

Ibi ariko nubwo babyivugiraga wabonaga ko nabo basa naho batabyumva neza kuko ubwo Kazungu yavugaga ko Taifa agiye mu kiganiro cya nimugoroba Taifa yahigimye bigaragaza ko ashobora kuba atari yabyumva neza kujya muri kino kiganiro.

Aba banyamakuru batangaje ko ntacyo bazi ku biri kuvugwa ko bagambaniwe gusa nabwo banga kubihakana bavuga ko bazakomeza kubishakaho amakuru niba koko haba hari ikibyihishe inyuma.

Aba banyamakuru biravugwako batazongera kumvikana barikumwe kuri micro mu kiganiro urukiko

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO