Big Boss wari umaze kwamamara mukuvuga amagambo asekeje, nyuma y’igihe ari mubyuma bimwongerera umwuka, yapfuye

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Habanabashaka Thomas wari uzwi nka Big Boss mu buhanzi no mu mpano yo gusetsa, yitabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rw’uyu mugabo wakundaga gutanga ibiganiro bisekeje kuri Youtube, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 06 Kamena 2021.

Habanabashaka Thomas wari uzwi nka Big Boss mu buhanzi no mu mpano yo gusetsa, yitabye Imana azize uburwayi.

Bamwe mu bo mu muryango wa Habanabashaka Thomas alias Big Boss, bavuga yapfiriye mu Karere ka Ngororero ubwo yari ari aho asanzwe akorera akazi ke. Bavuga ko yapfuye ubwo yaburaga umwuka.

Mu minsi ishize yari arembeye mu bitaro bikuru bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu aho yari arwariye indwara bivugwa ko ari umuvuduko w’amaraso.

Icyo gihe yari yashyize hanze amashusho amugaragaza yambaye ibyuma bimwongerera umwuka asaba inkunga y’amasengesho ko arembye cyane.

Nyuma yo kuva mu bitaro, yatanze ikiganiro kuri Youtube, asobanura uko yari yafashe icyo gihe, avuga ko na bwo yabuze umwuka akikubita hasi.

Muri iki kiganiro na bwo yabivuze mu rwenya rwinshi ko yikubise hasi abari hafi ye bagakizwa n’amaguru kuko bumvise urusaku rwe ubwo yikubitaga hasi bakagira ubwoba kubera uburyo yari abyibushye.

Bamwe mu bo mu muryango wa Habanabashaka Thomas alias Big Boss, bavuga yapfiriye mu Karere ka Ngororero

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO