Bijoux uzwi muri filime ya bamenya, Nyuma yo gukuramo impeta yambitswe n’umusore  bakundanaga akayimushyira iwabo ku irembo,Ubu ari mumunyenga w’urukundo n’umusore w’umuhanzi nawe wari warambitse impeta ya fiyansaye undi mukobwa.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma y’amezi make yambitswe impeta akaza gutangaza ko yaje kuyisubiza , Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri sinema nyarwanda, yongeye gushimangira ko ari gukundana n’umuhanzi Lionel Sentore na we wari wambitse impeta indi nkumi mu ntangiriro za 2020.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama, nibwo Bijoux yahishuye ko ari mu rukundo n’uyu muhanzi usanzwe utuye ku mugabane w’u Burayi.

Nyuma yo kudahirwa n’urukundo rwa Abijuru Benjamin wari wanamwambitse impeta ya fiançailles, Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yahishuye ko ari mu rukundo n’umuhanzi nyarwanda Lionel Sentore.

Byanyuze mu mafoto yashyize kuri Instagram Stories ye ari kumwe n’uyu muhanzi aho yaherekejwe n’amagambo meza y’urukundo.

Yagize ati “gukundwa ni ubusa ariko gukundwa ni ingenzi. Ariko gukunda ugakundwa ni buri kimwe, ndagukunda Lionel Sentore.”

Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin.

Mu mpera za Mutarama 2021 yavuzeko yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya yirinze gutangaza izina rye.

Lionel Sentore usanzwe aririmba injyana gakondo, ari mu rukundo na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Lionel Sentore usanzwe aririmba injyana gakondo, ari mu rukundo na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.
Ubwo Bijoux bamwambikaga impeta ya fiyansaye byari umunezero gusa, ariko byaje kurangira ayisubije
Bijoux Yagize ati “gukundwa ni ubusa ariko gukundwa ni ingenzi. Ariko gukunda ugakundwa ni buri kimwe, ndagukunda Lionel Sentore.”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO