Bijoux uzwi muri filime ya Bamenya,wigeze gukuramo impeta umusore yari yamwambitse, yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umusore uba i Burayi.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umukinnyi ukomeye muri filime nyarwanda, Munezero Aline mamaye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yasohoye amatariki y’ubukwe bwe n’umuhanzi Sentore Lionel.

Integuza y’ubukwe bwe izwi nka ‘Save the Date’ mu rurimi rw’amahanga, igaragaza ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 8 Mutarama 2022.

Bijoux uzwi muri filime ya Bamenya,wigeze gukuramo impeta umusore yari yamwambitse, yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umusore uba i Burayi.

Mu ntangiriro za Kanama 2021 nibwo Bijoux yahishuye ko ari mu rukundo n’uyu muhanzi usanzwe utuye ku mugabane w’u Burayi.

Icyo byari binyuze mu mafoto yashyize kuri Instagram Stories ye ari kumwe n’uyu muhanzi aho yaherekejwe n’amagambo meza y’urukundo.

Yagize ati “gukundwa ni ubusa ariko gukundwa ni ingenzi. Ariko gukunda ugakundwa ni buri kimwe, ndagukunda Lionel Sentore.”

Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin.

Mu mpera za Mutarama 2021 yavuzeko ko yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya yirinze gutangaza izina rye.

Lionel Sentore usanzwe iririmba injyana gakondo, agiye gukora ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO