Bijoux wo muri filime ya Bamenya yatangaje icyatumye agira ikibuno afite kirigutangarirwa na benshi, ahamyako atigeze akoresha imiti yongera amabuno(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bemenya, yavuze ko abantu bamaze iminsi bamutuka bamuziza ko yiyongeresheje ikibuno kandi atari byo ahubwo byaratewe na siporo yakoze.

Mu kiganiro na ISIMBI, Bojoux yavuze ko batangiye kumutuka bitewe n’amafoto yashyiraga kuri Instagram bavuga ko aba yihaye ikibuno adafite ari amafoto yasubiyemo(edit).


Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bemenya

Ati”Nabanje kujya nshyiraho amafoto bakantuka ngo ayo mannyo yawe ngo mba nakoze edit y’ifoto, nshyiraho amashusho kuko yo bazi ko iteditingwa(edit) bati banyweye imiti.”

Akomeza avuga ko nta muti yigeze yitera ngo yongere ingano y’ikibuno, ahubwo ari umubiri we wahindutse bitewe na siporo akora.

Ati”Nta muti niteye baribeshye, narahindutse. Njye njya mbwira abantu ngo iyo ukoze siporo inda ikagenda ikibuno kiriyongera, n’aho iby’imiti byo sibyo.”

Yakomeje avuga ko abantu bagomba kumenya ko umuntu ahinduka kuko uko umuntu aba ameze uyu munsi siko azaba ameze mu myaka iri imbere.

Kubamutuka kubera imyambarire, yavuze ko yambara bitewe n’ibimunezeza kandi bimubereye, ngo abakunda ko yambara imyenda miremire bajye aba ari yo bakunda bareke aho yambaye imigufi kuko hari abandi bayakunda.

Bojoux yavuze ko batangiye kumutuka bitewe n’amafoto yashyiraga kuri Instagram bavuga ko aba yihaye ikibuno adafite ari amafoto yasubiyemo(edit).

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO