Bishop Rugagi arimubyishimo bidasanzwe kubw’umukobwa yahanuriye ko azaba Miss Rwanda

Bishop Innocent Rugagi arashima Iman kubera umukobwa witwa Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda 2019, akazahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranatinal azabera muri Pologne

umwaka ushize yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss UniversityAfrica ryabaye mu Ukuboza 2018. Yanabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018.

Ubwo irushanwa rya Miss Rwanda ryari ririmbanyije Shanita yarambitsweho ibiganza na Bishop Rugagi, amuha ubuhanuzi butigeze busohoka

Ubwo yari muri Miss Rwanda irushanwa ririmbanyije, yarambitsweho ibiganza na Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero ry’Abacunguwe ku Isi uyobora abarizwamo, maze amwaturiraho umugisha wo kuba Nyampinga w’u Rwanda muri uwo mwaka.

Guhera ubwo mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda handikwa inkuru ko uyu mukobwa yahanuriwe kuba Nyampinga w’u Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga nta munsi washiraga atavugishije benshi.

Igihe cyo gutanga ikamba cyarageze Umunyana ntiyabasha kuryegukana, ahubwo aba igisonga cya mbere.aribwo bamwe bavuze ko Bishop Rugagi abenshya.

Uyu mukozi w’Imana yifashishije urubuga rwa Facebook yashimye Imana bikomeye anagaragaza ko Umunyana yari akwiye iri kamba nta kabuza.

Bishop Ati “Amahoro y’Imana. Mfashe uyu mwanya nshimira Imana ku byo yakoze ku bwawe Umunyana Shanitah. Umuco, ubupfura, ubwitonzi ugira no kubaha Imana byari bikwiye ko ikunezeza kuko warabiharaniye. Si aho gusa ahubwo hari ahandi uzagezwa nayo.”

Arongera ati “Nejejwe no kwishimira intsinzi yawe. Imana y’amahoro ikujye imbere nta n’umwe uyizera ukorwa n’isoni. Humura kandi komereza aho cyane […] uhora mu masengesho yanjye buri gihe mukobwa wanjye wo mu mwuka Imahe umugisha.”

Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda 2019

Mu ijoro ryo ku wa 8 Nzeri 2019 rishyira ku wa 9 nibwo Umunyana yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda ahigitse abakobwa 14 bari bahanganye.

Yahembwe miliyoni 1 Frw, akazanaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Pologne kuva ku wa 6 Ukuboza 2019.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE