Search

Bishop Rugagi yahishuye Abakiristo aba akeneye mu rusengero rwe abaribo( Video)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri iki cyumweru tariki ya 08 Nyakanga 2018, Umushumba mukuru w’itorero Redeemed Gospel Church, Bishop Innocent Rugagi yatangaje abakiristo yifuza kugira mu rusengero rwe bitewe n’uko amadini akomeye kandi yubashwe ku Isi atari uko asenga bikomeye cyane kurusha ayandi ahubwo ari ukubera ubutunzi afite.

Ibi Bishop Rugagi yabigarutseho avuga ko aba akeneye Abakiristo bafite za Miliyoni nubwo bitamukundira, yakomoje ku ijambo avuga ko amadini akomeye ku Isi yubahwa bitewe n’ubutunzi afite ndetse n’inyubako nziza.

Yagize ati “Ugize ngo impamvu aya madini yubahwa ni iki ? Ni uko asenga cyane se? Oya. Ahubwo ni amafaranga ndetse n’inyubako nziza, ibi bizu….Ni yo mpamvu ibatera gutumira abakomeye bakajyayo, ari ko njye nabatumira bakibaza bati ΄afite iki ? yubatse he ? atunze nde ?…. Mumwoherereze uriya wo ku muteremuko hariya.”

Ubwo Bishop Rugagi yigishaga mu materaniro yavuze ko impamvu imutera gusenga ashize amanga abwiriza abantu ari ukugirango rizemo abaherwe benshi bafite amamiriyoni maze itorero rye ritere imbere mu buryo bugaragarira buri wese, ntirikomeze kuba insuzugurwa muri rubanda.

Bishop Ruagagi yigaraguye hasi imbere y’abakiristo

Rugagi yagize ati: “Mba nshaka aba multimillionaires (abafite akayabo ka za miliyoni) ngo baze mu rusengero ariko sindababona…..agakiza ni kimwe n’imigisha iva mu gakiza ni icya kabiri……..ntidushobora gutera imbere nk’itorero rya Kristo dufite ubukene. Impamvu nashishikara mbwira Imana kugutabara no kugusubiza ni ukugira ngo itorero rya Kristo ridasuzugurwa.”

Bishop Rugagi ubwo yagarukaga ku madini yubahwa, yanavuze ko kuba hari abantu runaka bagera ahantu bagahabwa icyubahiro, ntakindi ni ukubera imitungo baba bafite kabone nubwo baba bagaragaye basa nabi.

Aha yifashishije urugero rw’umukinnyi w’icyamamare cyane Lionel Messi avuga ko aho yagera hose yambaye ikabutura n’umupira yahoze akinana mu kibuga ndetse na kamambiri byanduye bitabuza abantu kumukomera amashi kubera basanzwe bazi ko hari icyo afite. Ntibashobora kwita nagato kubyo yambaye ahubwo bareba kubyo basanzwe bamuziho.

Ibi Bishop Rugagi abivuze nyuma y’uko mu minsi ishize urusengero rwe ruherereye mu Mujyi wa Kigali hafi no kwa Rubangura rwari ruri mu nsengero nyinshi zafunzwe kubera ko zitari zujuje ibisabwa.

Reba Video Hano

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.