Search

BITUNGURANYE: Kagere Meddie yasezeye Gor Mahia FC asinya muri Simba SC yo muri Tanzania (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kagere Meddie wakiniraga ikipe ya Gor Mahia FC yo muri Kenya yamaze kuva muri iyi kipe yerekeza muri Tanzania aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Simba Sport Club.

Kagere Meddie yari umwe mu nkingi za mwamba muri Gor Mahia.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Kamena 2018 nibwo Kagere Meddie yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Simba SC aguzwe ibihumbi 60 by’amadorali, arenge miliyoni 51 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ikinyamakuru Goal kivuga ko Kagere yageze muri Tanzania kuri uyu wa Mbere abanza kurangizanya ibiganiro n’abayobozi ba Simba mbere yuko ashyira umukono ku masezerano kuri uyu wa Kabiri.

Uyu musore uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, azajya ahembwa ibihumbi 450 by’amashilingi (arenga miliyoni 3,8 mu manyarwanda) ndetse anahabwe imodoka yo kugendamo n’inzu.

Samba Sport Club iguze Kagere Meddie nyuma yuko amasezerano yari afitanye na Gor Mahia y’imyaka ibiri arangiye gusa iyi kipe ikaba yari itaratangaza umwanzuro wayo nimba izamwongera andi. Uyu mukinnyi kandi yari aherutse gutsinda Simba igitego ubwo yahuraga na Gor Mahia FC mu mukino wa Sportpesa bashaka itike yo kuzajya gukina na Everton kuri sitade ya Goodison Park mu Bwongereza.

Kagere ashyira umukono ku masezerano mu ikipe ya Simba Sport Club.

Yashyiriye umukono ku masezerano mu biro by’ubuyobozi bwa Simba SC muri Tanzania.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.