Search

Bitunguranye Mesut Ozil asezeye mu ikipe y’Igihugu ababaye cyane

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umukinnyi Mesut Ozil usanzwe amenyereyeho gukinira ikipe ya Arsenal akaba akinira n’ikipe y’igihugu y’Abadage, yamaze gutangaza ko bidasubirwaho asezeye mu ikipe y’Igihugu kubera gutukwa cyane nyuma yo kwifotozanya na Perezida wa Turkiya.

Intandaro yo kwegura kwa Ozil yaturutse ku ifoto uyu mukinnyi yifotoje ari kumwe na perezida wa Turkiya Erdogan ubwo bari bahuriye i London mu Bwongereza. Iyi foto Ozil yayifotoje ari kumwe na Ikary Gundogan ukinira Manchester City ndetse na  Cenk Tosun ukinira Everton.

Iyi foto yateje impagarara nyinshi mu Badage, biva mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru binagera kuri Angela Merkel uyobora iki gihugu aho bose bamaganaga igikorwa cy’uko abakinnyi nkaba bijandika mu bikorwa bise ibya Politiki.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Ozil yabyutse asobanura uko ikibazo giteye aho yagaragaje ko nta mpamvu n’imwe ya Politiki yatumye yifotozanya na perezida Erdogan, anavuga ko ntacyari gutuma atifotozanya na we bijyanye n’uko ayobora igihugu cya Turkiya afitemo abasokuruza benshi.

Nyuma y’ibyabaye mu gitondo, Ozil amaze gusohora irindi tangazo rigaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo nyuma y’iriya foto, anatangaza ku mugaragaro ko asezeye burundu mu kipe y’igihugu y’Abadage yakoreye byinshi bishoboka.

Muri iyi baruwa ndende, Ozil avuga ko yagerageje gusobanurira perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage uko ikibazo giteye, gusa ibisobanuro bye akaba nk’aho abiciye amazi.

Ozil kandi avuga y’uko yahamagawe na Bernd Holzhauer, umwe mu banya Politiki bakomeye mu Budage, akamutuka kuri nyina kubera ifoto yifotozanyije n’umukuru w’igihugu akomokamo.

Ati ibirenze ibyo” Werner Steer ushinzwe theatre mu Budage yambwiye ko ngomba gucishwaho nkajya i Anatolia(agace ko muri Turkiya abenshi mu bimukira batuyemo.”

Mesut Ozil yanditse amabaruwa maremare yerekana ko asezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’uko yari akomeje kwibasirwa nabenshi bamuziza ifoto yagaragaje yifotozanyije na Perezida wa Turkiya kimwe mu bintu byababaje Abadage benshi.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.