Bizihije imyaka 52 babana nk’umugore n’umugabo, Babuze urubyaro ariko ngo nanubu baracyategereje, Umwana w’umugisha Imana izabaha(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugore n’umugabo, bizihije imyaka 52 y’urushako, aba bombi, muri iyo myaka yose y’umunezero ngo babuze urubyaro ariko nanubu baracyategereje, uruhinja rw’umugisha ruzaturuka kubitangaza Imana ikora.

Esther Makume n’umugabo we, Igbo Nathan bamaranye imyaka 52 bakoze ubukwe bemeranya kubana akaramata nk’umugabo n’umugore, abaganga bemeje ko umugore ari muzima ashobora kubyara, ikibazo gifite umugabo ariko nanubu baracyategereje agahinja.

Aba bombi bakomoka muri Nigeria, nubwo iyo myaka yabareye iy’umunezero murukundo rwabo, gusa ntibahiriwe n’urubyaro kuko urukundo rwabo rutashibutsemo umwana uzajya abita ababyeyi.

Bamaze imyaka 52 bari mu munyenga w’urukundo ariko babuze urubyaro

Bemezako mu myaka bamaranye babanye neza, ndetse ngo ntawigeze acibwa intege nuko babuze urubyaro gusa ngo imiryango yabo niyo yagiye ishaka kubavangira kubera kutabyara.

Uyu mugore Esther nkuko yabitangarije ikinyamakuru Naija Post, yavuzeko bagiye kwa muganga bagasanga we ashobora gutwita ndetse akaba yabyara ariko ngo ikibazo cyabaye ku mugabo, avugako muri iyo myaka yose yirinze kuba yahemukira umugabo we ngo abe yamuca inyuma nubwo ahora yifuza urubyaro.

Aba bombi bemezako mugihe bakiri ku isi, ngo baracyategereje umwana w’umugisha kuko bizera Imana kandi bakaba bemerako ikora ibitangaza.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE