Search

Bluce Melody umukobwa we yizihije isabukuru y’amavuko amuha impano y’imbwa(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Itahiwacu Bluce wamenyekanye nka Bluce Melody, umukobwa we yise Britta Itahiwacu yizihije isabukuru y’imyaka itatu amaze avutse maze atungurwa na se ubwo yamuhaga impano y’ikibwana kuri uyu munsi.

Umwana wa Bluce Melody yizihije isabukuru y’amavuko bamuha impano y’imbwa

Britta Itahiwacu, umukobwa wa Bluce Melody yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 12 Gicurasi 2018 ni ibirori byari byitabiriwe n’inshuti za hafi z’uyu muhanzi.

Icyatunguye benshi muri ibi birori ubwo uyu mukobwa yizihiza imyaka itatu amaze avutse, Bluce Melody yatunguye benshi ubwo bimenyerewe ko umubyeyi ashobora kuba yamuha nk’impano y’imodoka cyangwa se ikindi gikinisho nk’umwana muto wavutse, Bluce we yahise azana akabwana k’imbwa maze ahereza umukobwa we amubwira ko ariyo mpano yamugeneye kuri uyu munsi.

Uyu mwana wa Bluce bakimara kumuhereza aka kabwana yari ahawe nk’impano nawe yakishimiye  cyane, maze bamubaza izina yakita ahita atungura abari aho avugako ko iyi mbwa ayise Cookie ndetse atangira kuyikinisha ubonako byamunejeje.

Umwana wa Bluce Melody yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka itatu

Itahiwacu Britta uyu mwana Bluce Melody yamubyaranye n’umugore kugeza ubu utaramenyekana izina kuko atajya yifuza kugira icyo amuvugaho mu itangazamakuru ndetse nta n’ifoto ye aragaragaza.

Bluce Melody avugako abana n’umugore we nk’umugore n’umugabo nubwo batigezebakora ubukwe ngo biyereke inshuti n’imiryango cg se ngo basezerane imbere y’amategeko, bivuzeko babana muburyo butemewe.

Bluce Melody n’umukobwa we w’imfura

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *