Bobi Wine, arashinja inzego z’umutekano kumutwarira impapuro yari kuzatanga yiyamamariza umwanya wa Perezida

Umudepite akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe na Guverinoma ya Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, arashinja inzego z’umutekano kumutwarira impapuro yari kuzatanga yiyamamariza umwanya wa Perezida.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo inzego z’umutekano zagiye gusaka ibiro bya Bobi Wine, zitwara ibikoresho bitandukanye birimo n’inyandiko.

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, arashinja inzego z’umutekano kumutwarira impapuro yari kuzatanga yiyamamariza umwanya wa Perezida.

Bimwe mubyo abiyamamariza umwanya wa Perezida basabwa harimo imikono y’abantu ijana bamuzi muri bibiri bya gatatu by’uturere tugize Uganda.

Bobi Wine yabwiye BBC ko yari amaze gushaka imikono y’abantu miliyoni esheshatu, ariko ngo babibuze nyuma yo gusakwa.

Yagize ati “Guverinoma ya Museveni irashaka kumbuza kwiyamamaza mu matora ya Perezida. Batangiye bibaza ku mpamyabumenyi yanjye, imyaka yanjye none bageze aho bangiza gutanga kandidatire yanjye. Ndakeka ko ariyo mpamvu batwaye inyandiko zanjye.”

Inzego z’umutekano za Uganda kucyicaro cy’ahakorera amashaka tavuga rumwe na Museveni

Bobi Wine yavuze ko nubwo inyandiko ze bazitwaye ataracika intege, ahubwo ngo bahise bamenyesha amashami y’ishyaka rye guhita batangira gukusanya indi mikono.

Yavuze ko uretse inyandiko, banamutwaye amafaranga asaga miliyoni 23 z’amashilingi ya Uganda yari yatanzwe n’abarwanashyaka ngo azifashishwe mu matora.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru niwo munsi ntarengwa Bobi Wine yahawe wo kuba yatanze inyandiko za kandidatire ye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE