Bobi Wine yahawe imodoka igendamo abaperezida idatoborwa n’amasusu(AMAFOTO)

Umunyapolitike wo muri Uganda akaba n’umuhanzi Robert Kyaguranyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine, yahawe imodoka idatoborwa n’amasasu.

Iyi modoka Bobi Wine yahawe ni imwe mu modoka zihenze cyane zigendamo abanyacyubahiro cyane cyane abakuru b’ibihugu.

Bobi Wine yahawe imodoka idatoborwa n’amasasu yo kujya agendamo

Bobi Wine yashimiye cyane abamufashije kubona iyi modoka kuko avugako yayihawe n’abari bamushyigikiye mugihe yiyamamarizaga kuyobora Uganda mu matora byatangajweko yatsinzwe na Perezida Museveni bari bahanganye.

Mubutumwa burebure yatanze, Bobi Wine yashimiye abarwanashyaka bo mu ishyaka abereye umuyobozi rya National Unity Platform (NUP).

Bobi yavuzeko abarwanashyaka be bitanze cyane mugihe yari mubikorwa byo kwiyamamaza kuko aribo bamuhaye ibyo yakeneraga byose.

Yashimiye abamushigikiye bose kuko aribo bamuhaye amafaranga menshi yakoresheje mu matora ndetse ngo ni nabo bamuhaye imyambaro idatoborwa n’amasasu yagaragaye yambaye mugihe yiyamazaga.

Ni imodoka ihenze cyane

Iyi modoka Bobi Wine yahawe, yagombaga kuba yarayihawe ubwo yiyamamazaga ariko ngo biza gutinda kubera ubushobozi kuko iyi modoka ihenze cyane.

Bobi Wine yashyize hasi iby’umuziki wo kwishimisha yinjira muri Politiki ni umwe mubanyapolitiki bafite abakunzi benshi muri Uganda.

Yatsinzwe na Perezida Museveni mu matora aheruka ariko kugeza ubu Bobi ntaremera ibyavuye mu matora avugako yibwe amajwi kuko ariwe watsinze ndetse yatanze ikirego murukiko rw’ikirenga asaba ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro.

Iyi modoka ifite uburinzi buhambaye

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE