Bruce Melodie yizihije imyaka 10 amaze akora umuziki agirwa ambasaderi wa Primus ati”mwabibonye mwabibonye umufungo ukomeje kwinjira”(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Bruce Melodie yakoze igitaramo yishimira imyaka 10 amaze akora umuziki, ni igitaramo cyabereye muri Kigali Arena aho yari yifashishije abahanzi batandukanye barimo Riderman, Papa Cyangwe, Alyne Sano,Itorero Inganzo Ngari, Christopher, Niyo Bosco na Bull Dogg.

Uyu muhanzi muri iki gitaramo yagizwe “Brand Ambassador’’ w’Ikinyobwa cya Primus cyengwa n’Uruganda rwa Bralirwa.

Uyu muhanzi muri iki gitaramo yagizwe “Brand Ambassador’’ w’Ikinyobwa cya Primus cyengwa n’Uruganda rwa Bralirwa.

Umwe mu bayobozi ba Bralirwa yavuze ko “babonye Bruce Melodie akura none bakaba bifuje kumuha impano azakomeza kwifashisha mu myaka iri imbere.’’

Mu byishimo byinshi, Bruce Melodie yabwiye abafana ko abonye andi mafaranga.

Ati “Murabibonye, mwabibonye ni umufungo ukomeje kwinjira. Murishimye?”

Bruce Melodie nyuma yo kugirwa ambasaderi wa Primus yahise aririmba izindi ndirimbo ze zirimo izakunzwe mu bihe bishize. Izi ndirimbo zirimo “Catherine”, “Abu Dhabi’’ na “Saa Moya’’ zishimiwe cyane.

Umuhanzi Bruce Melodie yageze ku ndirimbo ye “Ikinyafu” ahita ahamagara Kenny Sol bayikoranye. Uyu muhanzi ubusanzwe yakoranaga na Bruce Melodie mbere y’uko batandukana mu mwaka ushize kubera impamvu zitatangajwe.

Indirimbo “Ikinyafu” iri mu zabyinwe cyane kuva yashyirwa hanze kugeza uyu munsi.

Bruce Melodie yashimiye Kenny Sol wamusanze ku rubyiniro. Ati “Arakoze, sinari nzi ko ansanga hano. Arantunguye.’’

Bruce Melodie yageze ku ndirimbo “Henzapu” abari muri Kigali Arena bahagurukira rimwe batangira guceka umuziki bidasanzwe.

Yayisoje ayikurikizaho iyitwa “Ubushyuhe” yakoranye na DJ Pius ndetse na we yahise amusanga ku rubyiniro. Nyuma y’iyi ndirimbo yakurikijeho iyitwa “Kungola” yakoranye na Sunny.

Mu byishimo byinshi, Bruce Melodie yabwiye abafana ko abonye andi mafaranga.

Ahagana saa Yine na 48 ni bwo umurishyo wa nyuma wakomwe, ushyira ihereza ku gitaramo cy’amateka cya Bruce Melodie, umaze imyaka icumi akora umuziki ndetse akaba amaze kuzamura ibendera ryawo mu Rwanda no mu mahanga.

Uyu muhanzi yasoreje ku ndirimbo yise “Bado” aho ashimira ab’ingenzi bagize uruhare mu gushyigikira umuziki we mu myaka yose itambutse.

Mu ijambo rigufi yagize ati “Ndashimira buri mufana wakandagiye hano, buri muhanzi wakandagiye ku rubyiniro. Mwese muri ab’agaciro.’’

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO