Ku nshuro ya Kabiri, Radio ikorera mu mujyi wa Kigali, Kiss FM, yatanze ibihembo ku bahanzi bahize abandi mugihe cy’impeshyi.

Umuhanzi wayoboye abandi ni Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody, yabaye uwambere ahigitse abo bari bahanganye barimo, Meddy, The Ben, Nsengiyumva Francois na Charly na Nina
Niyibikora Safi ukunze kwiyita Safi Madiba niwe wayoboye abandi mukugira indirimbo yakunzwe, iyitwa Kontwari niyo yaje izihiga zose.Yari ihanganye na Twifunze ya Sintex, Kungola ya Sunny na Bruce Melodie, Abana babi ya Danny Vumbi na All night ya Meddy.

Umuhanzi ukizamuka yabaye Amalon warushije abarimo Kevin Skaa, Sunny, Nel Ngabo na Bushali.
Mu cyiciro cy’utunganya indirimbo wahize abandi, Madebeat yahigitse Dannybeat, Clement, Lick Lick na Knoxbeat.
Abahatanaga bari mu byiciro bine birimo icy’Umuhanzi Mwiza w’Impeshyi (Best Summer artist), Indirimbo Nziza y’Impeshyi (Best summer song), Utunganya Indirimbo Mwiza w’Impeshyi (Best summer producer) n’umuhanzi mwiza ukizamuka (Best new summer artist).




Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook