Search

Buravan yashyize hanze indirimbo yakoranye na se-yirebe hano

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nyuma y’iminsi bivugwa ko umuhanzi Yvan Buravan ari gukorana indirimbo na se umubyara ariko nyirubwite akirinda kugira icyo abitangazaho, kuri ubu iyi ndirimbo yagiye hanze isohokana n’amashusho yayo bakaba barayise ‘Garagaza’.

Buravan na se mu mashusho y’indirimbo nshya bakoranye.

Yvan Buravan umwe mu bahanzi beza mu njyana ya RnB mu Rwanda, nyuma yo gushyira hanze indirimbo zitandukanye zikagenda zigarurira imitima ya benshi byumwihariko ab’igitsina gore, yahisemo gukorana indirimbo na se umubyara.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kamena 2018 nibwo iyi ndirimbo ya Buravan na se bise ‘Garagaza’ yagiye hanze, mu buryo bw’amajwi ikaba yarakozwe na Bob Pro usanzwe anakora nyinshi mu ndirimbo z’uyu musore naho amashusho akaba yarafatiwe muri Tanzania na Meddy Saleh uherutse gutangaza ko agiye gusezera akazi ko gutunganya amashusho y’indirimbo.

Buravana abaye umuhanzi wa mbere mu bo mu Rwanda ukoranye indirmbo na se umubyara, akaba ayigaragaramo avuza ubuguyiguyi.

REBA HANO IYI NDIRIMBO YA Buravan na se

 

 

Ivan Heritier

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.