Burkina Faso : Umwana w’imyaka 13 yagizwe intwari ubwo yahanuraga indege ya Drone y’abafaransa akoreshe itopito.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abaturage bari bariye karungu bo mu gace ka Kaya muri Burkina Faso, birukanye ingabo z’u Bufaransa zari zihafite ibirindiro bikuru, zihungira mu murwa mukuru, Ouagadougou mbere y’uko zijya muri Niger.

Muri iyi myigaragambyo umwana w’imyaka 13 y’amavuko yagizwe intwari ubwo yamanuraga akadege gato ka Drone akoresheje itopito, aka kadege kakaba kanyuraga hejuru y’abigaragambya gashaka kubatandukanya.

Ku makuru yakwirakwiye mubitangazamakuru bitandukanye no kumbuga nkoranyambaga baravugako uyu mwana yagizwe intwari kubwo kumanura Drone y’abafaransa akoresheje itopito

Ku wa 20 Ugushyingo 2021, abaturage bari basabye ingabo z’u Bufaransa kuva muri Kaya ni bwo bakoze imyigaragambyo ikaze bagana ku birindiro bikuru byazo.

Baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu, bafite ibyapa biriho ubutumwa butandukanye burimo ubuvuga buti: “Ngabo z’u Bufaransa nimugende, ntabwo u Bufaransa buzongera kutwinjiramo, ubukoloni ntibuzasubira…”

Umuyobozi w’izi ngabo yatangaje ko aba baturage bageze ku birindiro, bashaka guca senyenge ihazitiye kugira ngo binjiremo, nazo zirarasa amasasu mu rwego rwo kubabuza kurengera.

Aba baturage bageregeje kwinjira mu birindiro
Izi ngabo zibonye abaturage banze gutuza, zafashe icyemezo cyo kuva muri Kaya, zikajya muri Ouagadougou, ariko nabwo bagerageza kuzikumira.

Byasabye ko Guverineri w’intara ya Central Region ahagera inshuro ebyiri, arabinginga, abasaba gutanga inzira, izi ngabo zikava iwabo.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko imodoka za nyuma 60 zavanye izi ngabo kuri ibi birindiro mu masaa saba y’amanywa.

Abantu bahise baterura uyu mwana bamushimira igikorwa yakoze

Umuyobozi wazo avuga ko nta n’umwe amasasu zarashe yakomerekeje, mu gihe abaganga bemeza ko bakiriye bane yakomerekeje.

Ingabo z’u Bufaransa zagiye gushinga ibirindiro muri Burkina Faso kugira ngo zifashe ibihugu biri mu karere ka Sahel kurwanya imitwe y’iterabwoba yegamiye kuri Isilamu. Gusa abaturage bavuga ko ahubwo zigira uruhare mu gukomeza kubaho kw’ibikorwa by’iterabwoba.

Iyi ndege yanyuraga hejuru y’abaigaragambya ishaka kubatatanya

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO