BWIZA arigukora cyane kugira ngo akabye inzozi ze kuba umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzikazi Bwiza uherutse gusinya amasezerano yo gukorana na KIKAC Music, yatangaje ko ari gutegura EP (Extended Playlist) izajya hanze bitarenze uyu mwaka wa 2021.

Bwiza Emerance ni we mukobwa watsinze irushanwa ryiswe The Next Diva Indi Mbuto, ryateguwe na KIKAC Music mu rwego rwo guteza imbere abakobwa bafite impano yo kuririmba.

BWIZA arigukora cyane kugira ngo akabye inzozi ze kuba umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise Available, kuri uyu wa Mbere yasohoye iya kabiri yise Yiwe.

Zose zakozwe na Madebeat mu gihe Mico The Best na Danny Vumbi bamufashije mu myandikire yazo.

Bwiza uri gukora cyane kugira ngo akabye inzozi ze kuba umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda, yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo izashyira hanze mu Ukuboza 2021.

Ati “Uyu mwaka ugomba kurangira nshyize hanze EP yanjye ya mbere ndi gutegura.”

Iyi EP izaba igizwe n’indirimbo eshanu zose yazikoranye n’abandi bahanzi n’ubwo yirinze kubatangaza.

Yiwe yashyize hanze izaba iri kuri alubumu ye ya mbere izaba igizwe gusa n’indirimbo ze wenyine.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO