Search

Byatangaje benshi, Umusore w’imyaka 19 yateye ivi asaba umukecuru w’imyaka 85 ko yamubera umugore(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ni ibintu bidasanzwe ndetse byatangaje benshi, Mawanda Aziz umusore w’imyaka 19 y’amavuko yateye ivi asaba umukecuru w’imyaka 85 y’amavuko ko yakwemera akamubera umugore maze bakibanira akaramata.

Uyu musore yaciye bugufi atera ivi asaba uyu mukecuru ko yamubera umugore

Mawanda Aziz w’imyaka 19 y’amavuko ni umusore wo mugihugu cya Uganda ngo akaba asanzwe ari n’umuhanzi, Uyu musore yakoze ibyatunguye benshi ubwo yateraga ivi agasaba umukecuru uruta nyirakuru ko yamubera umugore.

Amafoto y’uyu musore n’uyu mukeru w’umuzungu kazi w’imyaka 85 y’amavuko arikuvugwaho n’abantu benshi kumbuga nkoranyambaga yaba mugihugu cya Uganda ndetse no mubindi bice bitandukanye, abantu benshi bibaza ibyo uyu musore yakoze niba aribyo cyangwa se niba yabikoze yikinira.

Uyu musore Mawanda Aziz, nkuko yabitangarije ikinyamakuru Ugbliz yavuzeko ibyo yakoze yabikoze yabitekerejeho neza ndetse agahamyako ari urukundo rwabimukoresheje.

Yagize ati “Njya gutera ivi nari nabanje kubitekerezaho, ni urukundo rwandimo, njye na Monalisa tumaze igihe kinini tuziranye, ndamukunda arakunda, kumusaba ko yambera umugore ndumva ntakibazo kirimo. ”

Basomana umunwa kuwundi, umusore araryohewe ntakibazo afite

Mnalisa, uyu mukecuru w’umuzungu w’imyaka 85 y’amavuko, bivugwako yari asanzwe ngo afite umugabo w’umuzungu babanaga ariko uyu mugabo ngo akaba yaramuriye amafranga akamuta, bituma uyu mugore nawe yifuza undi mugabo wamumara agahinda ari nayo mpamvu uyu musore yateye ivi amusaba kumubera umugore nawe agahita amwemerera ntakuzuyaza.

 

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.