Search

Byinshi bikomeje kuvugwa ku nzu itunganya umuziki Kina Music mugushaka uzasimbura Christopher

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi Muneza Christopher wari usanzwe akorera umuziki we mu nzu itunganya umuziki Kina Music ahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye nka: Knowless, Tomclose, Dreamboys,akaba we yaramaze gusohoka muri iyi nzu, hatangajwe ko hari gushakawa uburyo bushya hakorwamo amarushanwa y’umuhanzi ugomba kuzamusimbura.

Muneza Christopher ni umuhanzi w’umunyarwanda uririmba munjyana ya R&B akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake hano mu karere igihe yari agikorerwa umuziki we na Producer Clement ubu wamaze kurushinga bikomeye n’umuhanzikazi Knowless Butera.

Nyuma yuko rero Christopher  wabarizwaga muri iy’inzu guhera mu mwaka wa 2009  yagera mu  2016 agafata umwanzuro wo gusohoka muri iyi nzu agahitamo gukora ku giti cye , ubu Kina Music ihamya ko igiye gushyiraho amarushanwa mu rwego rwo gushaka umuhanzi wasimbura Christopher nyuma y’imyaka 2 amaze ahavuye.

Ubuyobozi bwa Kina music buratangaza ko hagiye gukorwa amatora bashaka uwasimbura Christopher mugihe atakibarizwa muri kina music. Ibi bikaba byatangajwe  n’ umwe mu bayobozi ba Kina Music. Uyu ni  Aristide mu kiganiro aherutse kugirana n’imwe  mu maradio akorera hano mu Rwanda.

Abahanzi bakorera muri Kina Music hamwe na Christopher wamaze kubavamo

Nkuko Aristide yabivuze, yagaragaje ko kwinjira mu irushanwa ry’umuhanzi ugomba gusimbura Christopher muri Kina Music ntakindi kintu kirenze bisaba uretse kuba ufite impano yo kuririmba no kujya munganzo neza ikindi akaba ari umuhanzi byibuze ufite imyaka yemewe y’ubukure 18.

Ubusanzwe Christopher nawe ajya kwinjira muri Kina music hari habayeho amarushanwa 2009 ari nabwo uyu musore yamenyekanye mu Rwanda, aha Kina Music yashyizeho amarushanwa  aza kuyatsinda nibwo yerekeje muri Kina music, Christopher nyuma yo kuva muri Kina music amaze gukora indirimbo zigera kuri 4  harimo Abastari,  Simusiga, Ijuru rito  n’ Isezerano.

Christopher yakoreye umuziki we munzu utunganya umuziki Kina Music imyaka igera ku 8 kugeza ubu kuva yayisohokamo ntarabona ahandi abarizwa byimbitse kuko kugeza ubu ashobora gukora indirimbo mu maStudio atandukanye atarukuvuga ngo yibanze ahantu hamwe.

Amakuru aranugwanugwa ko P-fLA ariwe ushobora kuzamusimbura

Nyuma yuko hatangajwe ko hagiye gushyirwaho irushanwa ryo gushaka uzasimbura uyu musore,amakuru atandukanye aranugwanugwa ku musore P-Fla ko yaba ariwe ushobora kuzaziba icyuho muri iyi nzu itunganya umuziki Kina Music.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.