Search

Cardi B umuraperikazi uriguca ibintu muri Amerika yibarutse umwana w’imfura

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Belcalis Marlenis Cephus uzwi mu muziki nka “Cardi B” n’umuraperikazi ugezweho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, we n’umugabo we witwa Offset nawe uririmba mu itsinda rya Migos batangaje ko bibarutse umwana wabo w’imfura.

Amwe mu mafoto Cardi B yifotoje ubwo yari akuriwe.

Cardi B yatangaje ko yibarutse umwana w’imfura mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram aho akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 27.

Uyu muraperi yavuze ko imfura yabo ari umukobwa bakaba baramwibarutse ku itariki ya 10 Nyakanga uyu mwaka, bamwise Kulture Kiari Cephus.

Ntabyinshi yigeze atangaza mu kumvikanisha amarangamutima ye ku mwana yibarutse gusa mu magambo make yagize ati “Nta byiyumviro birenze ibi”.

Cardi B w’imyaka 25 y’amavuko na Offset w’imyaka 26 bibarutse imfura yabo nyuma y’igihe babana kuko barushinze muri Nzeri, umwaka ushize. Uyu mugabo we nawe mu butumwa yanyujije kuri Instagram yasangije abamukurikira ibyishimo n’ishimwe bafite mu muryango wabo.

Aba bombi bakoze ubukwe mu buryo bw’ibanga, ibyo umugore we yaherukaga gutangaza ko ari “bimwe mu bihe bye bwite aba yifuza kudashyira hanze” nubwo ari icyamamare. Ubukwe bwabo byari ibirori bifite umwihariko kuko atigeze yambara ikanzu y’ubukwe cyangwa impeta.

Cardi B yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa “Bodak Yellow” n’izindi ze zikunzwe muri iyi minsi nka “Girls Like You” ft. Maroon 5; “I Like It” ft. Bad Bunny & J Balvin; “MotorSport” ft. Nicki Minaj & Migos ndetse na “No Limit” ft. G Eazy, A$AP Rocky, French Montana, Juicy J, Belly.

Yari yaratangaje ko atwite umukobwa.

Cardi B n’umukunzi we Offset.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.