Search

Cassandra umuraperikazi urikwigaragaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Mukadaff-yirebe hano

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu minsi ishize nibwo Cassandra na Mukadaff bashyize hanze indirimbo bakoranye bakayita ‘Nturi my Type’ (Audio), ubu bakaba bashyize hanze n’amashusho y’iyi ndirimbo bemeza ko azashimisha abakunzi babo ndetse n’abamuzika muri rusange.

Cassandra na Mukadaff mu mashusho y’indirimbo yabo nshya ‘Nturi my type’.

Cassandra n’umukobwa ukora injyana ya Hip Hop, nubwo akiri mushya muri muzika avuga ko ikimuraje inshinga ari ukwerekana ko nawe ashoboye.

Mu mezi atarenga ane amaze atangiye gukora muzika amaze gushyira hanze indirimbo eshatu, ebyiri muri zo harimo n’iyi yakoranye na Mukadaff zifite amashusho.

‘Nturi my type’ indirimbo nshya Cassandra na Mukadaff bashyize hanze yakorewe muri No stress Music mu buryo bw’amajwi (audio) naho amashusho akorwa na A-B Godwin.

Ubundi iyi ndirimbo yagombaga kuririmbamo Mukadaff na Oda Paccy ariko uyu muraperikazi yanga kuyirimbamo kumunota wanyuma bahita bamusimbuza Cassandra nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa No stress Music ari nayo isanzwe ari umujyanama wa Mukadaff.

Yagize ati: “Urumva Mukadaff yanditse indirimbo yose twegera Oda Paccy kugira ngo ayiririmbemo, nyuma yo kumwegera uyu yakunze kubura yanaboneka tukabona adafite gahunda ko twakorana indirimbo bityo turamureka.”

Yongeyeho ko Cassandra akimara kubemerera kuyiririmbamo yahise anayigiramo uruhare runini binatuma ihita iba iye.

Reba hano amashusho y’iyi ndirimbo ‘Nturi my type’

Cassandra nubwo ari mushya mu muziki ibikorwa amaze kugira birivugira.

Cassandra ngo imyitozo ngorora mubiri iri mubyo akunda kuko imufasha kuringaniza umubiri we bitewe nuko abishaka.

Mukadaff n’umwe mu baraperi bari kugenda bigarurira abakunzi b’injyana ya Hip Hop mu Rwanda.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.