Search

Cecile Kayirebwa umaze imyak 30 muri muzika yakoze igitaramo gikomeye abacyitabiriye batahana akanyamueneza(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri iki cyumweru taliki 2 Mata 2017, Cicile Kayirebwa yakoze igitaramo cy’amateta yise “Inganzo ya Kayirebwa”.

Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali, Muri Marriot Hotel cyarimo abahanzi batandukanye baririmba indirimbo ziganisha ku muco gakondo ari nabo bari baje gufasha Kayirebwa gususurutsa abari muri ibi birori.

Umuririmbyi kazi Cecile Kayirebwa

Kayirebwa wamamaye mu muziki Gakondo mu Rwanda, avugako amaze imyaka 30 mu muziki, iki gitaramo yari yateguye cyitabiriwe n’abantu benshi nubwo kucyinjiramo byari bihenze.

Igitaramo Cecile Kayirebwa yise Inganzo ya Kayirebwa gisanzwe ari ngaruka mwaka aho aba yereka abakunda umuziki we intambwe nshya aba yarateye no gukomeza guteza imbere umuco n’umuziki gakondo.

Iki gitaramo cya Kayirebwa mbere yuko atangira kuririmba habanje abaririmbyi bize umuziki ku Nyundo berekana ubuhanga bwabo mu gusubiramo indirimbo za Kayirebwa haba mu kuzicuranga ndetse no kuziririmba.

Kayirebwa yaje kuririmba ahera ku ndirimbo ze zagiye zikundwa cyane harimo Impundu, Iribagiza, Mbateze igitego. Ubwo yarangizaga kuririmba izo ndirimbo yongeye aha umwanya urubyiruko rwo ku Nyundo ibintu byashimishije abantu bari bitabiriye iki gitaramo.

Kayirebwa yongeye kwereka abantu ko impano y’ubuhanzi ayifite mu maraso ndetse ko yifuza gukomeza kuyisigasira ari nako atoza abahanzi bato gukunda umuziki ushingiye ku muco nyarwanda. Yamaze ipfa benshi mu bakunzi b’indirimbo ze cyane cyane izo ha mbere. Nyinshi mu zatumye benshi bamukunda yaziririmbye ndetse zishimirwa cyane.

Ubwo igitaramo cyasozwaga benshi mu bitabiriye bagaragaje ko baryohewe kuko bari bahagurutse bacinya akadiho. Igitaramo cyarangiye batabishaka aho bumvaga ko Kayirebwa yakomeza kubataramira.

Abitabiriye igitaramo cya Kayirebwa batashye banyuzwe

Umuhanzi Andy Bumuntu umwe mubasore barikwigaragaza cyane mu muziki ugezweho uvanze na gakondo

Umukirigitananga Deos Munyakazi, uyu musore nawe arikwigaraza cyane mukuzamura urwego rw’umuziki ucurangishije inanga

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, Tito Rutaremara aracinya akadiho

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.