Search

Charly na Nina bagarutse i Kigali bishimira ko aribo babaye abambere bakoze tour y’ibitaramo byinshi i Burayi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Charly na Nina n’itsinda ry’abakobwa babiri bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakuzi ba muzika Nyarwanda. Nyuma y’amezi arenga abiri babarizwa ku mugabane w’Uburayi aho bagiye mu bitaramo bitandukanye, bagarutse i Kigali. Kimwe mubyo bishimira nuko aribo babaye abahanzi bambere mu Rwanda bakoze tour y’ibitaramo byinshi ku mugabane w’Uburayi.

Charly na Nina bakiriwe na Christopher ku kibuga cy’indege.

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka nibwo Charly na Nina bahagurutse i Kigali berekeza ku mugabane w’Uburayi, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Aba bakobwa mbere yuko bagenda bari baratangaje ko bazakorerayo ibitaramo bitanu gusa ariko siko byaje kugenda kuko bavuga ko bavuyeyo bakoze ibitaramo cumi na kimwe mu mezi abiri n’iminsi cumi n’ibiri bamaze kuri uyu mugabane kandi byagiye bibera mu bihugu bitandukanye.

Charly na Nina bavuga ko nta somo ridasanzwe bakuye muri ibi bitaramo ahubwo bishimira ko aribo babaye abambere mu bahanzi Nyarwanda bakoze tour y’ibitaramo byinshi ku mugabane w’Uburayi.

Nina yagize ati “Turashima Imana kuko yadukoreye ibintu natwe tutatekerezaga ariko nta experience, experience uyikura ahantu hose. Ntabwo bisanzwe kuko tubaye abambere bakoze tour nk’iyi, gukoramo ibitaramo bigeze hafi kuri  12 mu mezi abiri ntabwo ari ibintu wafata gutyo gusa”.

Bakigera ku kibuga cy’indege basanganiwe n’inshuti zabo za hafi zari zaje kubakira ndetse n’umuhanzi Christopher, nyuma yo kuva i Burayi ngo abafana babo bashonje bahishiwe.

Uyu mwana nawe yari kumwe n’abaje kubakira.

Umwe mu bafana babo wabaciye iryera aho hafi yanze ko bagenda badafashe agafoto.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.