Search

Charly na Nina bongeye kwanga kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Charly na Nina itsinda ry’abakobwa babiri bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika Nyarwanda, bongeye gutera umugongo ku nshuro ya kabiri irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryatangijwe kuri uyu wa Gatatu.

Charly na Nina bongeye kwanga kwitabira Guma Guma ku nshuro ya kabiri.

Aba bakobwa babiri bari mu bahanzi bitezwe cyane muri iri rushanwa, bavuze ko batazaryitabira kuko bamaze gusinya andi masezerano y’ibindi bitaramo bazakorera ku mugabane w’u Burayi.

Nina umwe muri aba bakobwa yagize ati “Twamaze gufata akandi kazi byararangiye ntabwo tuzaboneka muri ririya rushanwa, kubera ko tuzajya gukora ibitaramo ku mugabane w’i Burayi ku buryo bitadukundira.”

Aba bakobwa kandi bijeje abakunzi babo ko nubwo batazitabira iri rushanwa, bazakora ibishoboka byose bakabegera kuburyo batazicwa n’irungu. Ati “Abakunzi bacu natwe turabakunda kandi turabizeza ko tutazabatererana tuzakora ibishoboka byose tubegere.”

Ni ku nshuro ya kabiri Charly na Nina banga kwitabira iri rushanwa ku mpamvu zabo zitandukanye, banze kuryitabira bwa mbere mu mwaka washize wa 2017 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya 7 riza kwegukanwa n’itsinda rya Dream Boys. Bongeye kwanga kuryitabira ku nshuro yaryo ya 8.

Bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bakunze kwumvikana banenga iri rushanwa, bavuga ko risubiza inyuma abahanzi aho kubateza imbere.

Aba bakobwa bari mu bahanzi bitezwe cyane muri iri rushanwa.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *