Search

Christiano Ronaldo yegukanwe na Juventus aguzwe akayabo

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umukinnyi Cristiano Ronaldo wari usanzwe akinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espanye, yerekeje mu ikipe ya Juventus yo mu Butariyani aguzwe akayabo ka Miliyoni 88 z’amapound akaba ari umukinnyi wa kane uhenze ku Isi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Ronaldo yahuye na Perezida wa Juventus, Andrea Agnelli  muri hoteli yo mu Bugereki, aho ari mu biruhuko n’umukunzi we n’umuryango we kugira ngo barusheho kunonosora ibiganiro byo kunoza amasezerano y’uko uyu musore yakwerekeza muriyi kipe..

Amasezerano Christiano yagiranye ni kipe ya Juventus ni uko imyaka agomba kuzayikinira agomba kuzajya afata umushahara w’ibhumbi 500 by’amapound ku cyumweru.

Juventus yegukanye Ronaldo w’imyaka 33 y’amavuko, nyuma y’uko uyu musore yakunze kugora iyi kipe mu mikino bagiye bahuriramo( Real Madrid Vs Juventus) akayibuza amahirwe yo kwegukana ibikombe bitandukanye.

Ronaldo muri Real Madrid afatanyije na bagenzi be begukanye ibikombe birimo bine bya Champions League mu myaka itanu ishize na bibiri bya Shampiyona ya Espagne “La Liga”.

Ubutumwa uyu mugabo yasize ubwo yagaragazaga ko yerekeje mu yindi kipe,yashimiye byimazeyo Real Madrid yakomeje kugenda imwongerera amahirwe yo kugera ku nzozi ze, anavuga ko iki cyari cyo gihe cy’uko agenda.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo ntangire ikindi cyerekezo cy’ubuzima, niyo mpamvu nasabye ikipe kunyemerera nkagenda.”

Cristiano asohotse muri iyi kipe nyuma y’uko uwari umutoza wayo Zinedine Zidane batwaranye ibikombe bitatu bya Champions League asezeye, agahita asimbuzwa Julen Lopetegui.

Cristiano yakiniye Real Madrid imikino 438, atsinda ibitego 450; mu 2013-14, yatsinze ibitego byinshi (17) nk’umukinnyi muri Champions League; atsinda 105 muri Champions League na 311 muri La Liga. Yatsinze hat-trick 44 harimo agahigo yaciye muri La Liga ko kubona 34.Yatsinze ibitego 61 mu marushanwa yose harimo 48 muri La Liga mu 2014-15.

Cristiano yatwaye Ballon d’Or enye ari kumwe na Real Madrid, hiyongeyeho imwe yegukanye bwambere mu mateka ye agikina mu ikipe ya Machester United yo mu Bwongereza, kugeza ubu akaba ari umukinnyi ufite Ballo d’Or 5.

CR7 amaze gutwara Ballo d’Or eshanu

Nyuma yo kugenda kwa Ronaldo, abakinnyi bifuzwa ko bamusimbura harimo Neymar ukinira Paris St Germain yo mu Bufaransa. Kylian Mbappé hiyongeyeho ko ikeneye na myugariro w’ikipe ya Manchester United David De Gea.

Christiano yatsinze kenshi ikipe ya Juventus yamaze kuba umukinnyi wayo

Ronaldo yerekeje muri Ral Madrid avuye muri Manchester United

Ronaldo n’umuryango we bari mukaruhuko

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.