Search

Claude Kwizigira umunyamakuru w’imikino kuri RBA yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaranye imyaka 15 (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Claude Kwizigira umunyamakuru umaze kwamamara mu gisata cy’imikino kuri Radio na Television Rwanda bibarizwa mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yasezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata n’umukunzi we Umubyeyi Clarisse bamaranye imyaka 15 mu rugendo rw’urukundo.

Claude Kwizigira na Umubyeyi Clarisse bari bamaranye imyaka 15 mu rugendo rw’urukundo.

Claude Kwizigira na Umubyeyi Clarisse basezeraye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2018 mu muhango wabereye ku murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko aba bombi bazasezerana imbere y’Imana ku itariki ya 21 Nyakanga 2018 mu rusengero rwa Hope in Jesus Ministries ruherereye ku Gishushu. Bikazabanzirizwa n’imisango yo gusaba no gukwa izaba mu masaha y’igitondo kuri Romantic Garden ku Gisozi ari naho abatumiwe bazakirirwa nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire.

Aba bombi bagiye kurushinga nyuma yo kumarana imyaka 15 bari mu rugendo rw’urukundo ruhamye.

Byari ibyishimo kuri bombi.

Abandi banyamakuru ba RBA bari baje kubashyigikira.

Mbere yo gusezerana babanje kwibutswa icyo amategeko asaba abashakanye.

Wari umunsi w’ibyishimo kuri Claude na Clarisse bari bategereje mu myaka 15.

Ibyishimo byatumye Clarisse arira.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.