Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’urukundo rutangaje rwa Mukunzi Raj na Mugisha Nicky, bahuye bagahuza nuko urukundo rwabo rukabyara Brand bise”NIRA” bizeye ko izamamara cyane kurusha Brand zizwi cyane ku isi nka, Nike, Dior Adidas, Jordan nizindi.
Kuri ubu Raj na Nicky bamaze gushyira hanze imyambaro yabo yambere ndetse yatangiye kuyigurishwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


Imyambaro iyi couple yatangiye kugurisha ni imyambaro yiganjemo amakote y’abageni b’abagabo ndetse n’imyambaro y’abagore bashobora kujyana muri office n’ahandi hantu hiyubashye.
Sibyo gusa kuko bafite n’inzu y’imideli, ikodesha imyambaro y’amakote agezweho y’abageni b’abagabo.
Uretse imyambaro y’amakote yagisirimu ubonako agezweho, bashyize hanze n’imipira iriho ibirango bya Nira aho yatangiye no gucuruzwa mu mujyi wa Kigali.
Ubwo twaganiraga na Mukunzi Raj yavuzeko Brand ya Nira yiteguye kurimbisha abanyarwanda n’abanyamahanga mu myambaro myiza kandi igezweho.
Raj yagize ati “Iyi myenda ikorerwa mubutaliyani, ni ubwoko bw’imyenda burigukundwa cyane muri Amerika.”


Raj Mukunzi yatubwiyeko abashaka iyi myambaro bari muri Leta zunze ubumwe za Amerika bashobora kuyibona muri Leta ya Michigan, mu mujyi wa Kentwood ndetse no muri Leta ya New York mu mujyi wa Buffalo ndetse bashobora no kuyikugezaho aho waba uherereye hose ku isi.
Raj akomeza avugako imyambaro ya Brand ya Nira mu munsi mike yose, izatangira kuboneka mu Rwanda mu mujyi wa Kigali mu nyubako y’ubucuruzi ya CHIC C-25 mumuryango wa 01, icuruzwa nuwitwa Mwiza Angelique akaba ariwe uhagarariye Brand ya Nira i Kigali.
Raj Mukunzi Jules ni umunyarwanda umaze imyaka irenga itandatu muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


Mukunzi Raj amaze imyaka irenga ine ari muburyohe bw’urukundo na Mugisha Nicky, umunyarwandakazi w’uburanga buhebuje nawe umaze imyaka irenga ine aba muri Amerika muri leta ya Michigan, aba bombi urukundo rwabo rwababereye amateka adasanzwe kuburyo byatumye bakora Brand bifuzako izamenyekana cyane ku isi.
Brand y’imyambaro yabo bise”NIRA” iri mubusobanuro bw’amazina yabo “NI-bivuga Nicky” na “RA-bivuga Raj” bahamyako iyi Brand bashakako imenyekana kurwego rw’isi ikaba yanaruta Brand zisanzwe zizwi nka Dior, Nike, Adidas na Jordan zisigaye zambarwa n’abantu benshi ku isi.
KANDA HANO UJYE UKURIKIRANA IBIKORWA BYA NIRA UMUNSI KUWUNDI KURI INSTAGRAM












Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook