Couple yakoreye “Honeymoon” mu muhanda w’ibitaka, bazanye n’igitanda bararyama nkaho bari muri hotel, bakomeje gutangaza benshi(AMAFOTO)

Abantu benshi bamenyereyeko couple, zikora ukwezi kwa buki cyangwa se Honey Moon mundimi z’amahanga, ababikora bajya mu ma hotel ahenze cyangwa se bakava mugihugu bakajya mukindi bagiye kwinezeza mbere yuko batangira kubana  mu nzu nk’umugore n’umugabo.

Couple yo mugihugu cya Nigeria, mu gace ka Ohi-Orogwe, Owerri muri Imo State, yatangaje abantu benshi ubwo bagaragaraga mu muhanda w’ibitaka, ariho baje gukorera honey moon.

Abantu benshi bamenyereyeko couple, zikora ukwezi kwa buki cyangwa se Honey Moon mundimi z’amahanga, ababikora bajya mu ma hotel ahenze

Bari bafite, imymbaro bakoranye ubukwe, imyambaro yo guhinduranya, harimo iyo kurarana, igitanda, amashuka na matela ndetse nibindi bikoresho umuntu ashobora kwifashisha mugihe yagize urugendo rumusaba kurara aho adasanzwe aba.

Uyu mugore n’umugabo bari bamaze, umunsi umwe bakoze ubukwe bahisemo kuza kurira ukwezi kwa buki ahangaha ngo kuko bashaka gukora itandukaniro n’abandi kandi akaba ari nabwo bushobozi bwabo.

Uyu mugore n’umugabo bari bamaze, umunsi umwe bakoze ubukwe

Obooko Njuiki, umugabo wari kumwe n’umugeni we, yahamijeko bagomba kuhamara amajoro abiri, barya bifotoza ndetse banashimishanya nk’abashakanye.

Uyu mugabo ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Naija Post, Njuiki yagize ati “Ibi twabikoze dushaka kugaragaza itandukaniro n’abandi, ndetse ubu nibwo bushobozi bwacu, uko utubona uku turishimye cyane…!”

Bari bafite, imymbaro bakoranye ubukwe, imyambaro yo guhinduranya, harimo iyo kurarana, igitanda, amashuka na matela

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE