Couple y’umugabo w’ibiro 25 n’umukobwa ufite ikibuno gitangaje, bizihije Noheli muburyo budasanzwe(Amafoto)

Moussa Sandiana Kaba ni umugabo uzwi nka Grand P afite imiterere idasanzwe, apima ibiro 25, igitangaje cyane ni urukundo rwe n’umukobwa ufite ikibuno kidasanzwe upima ibiro birenga ijana.

Grand P ari muburyohe bw’urukundo n’umukobwa uzwi nka EUDOXIE YAO kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25 Ukuboza 2020, umunsi abakristu bizihizaho Noheli byari uburyohe gusa kuribo

Aba bombi bamaze igihe bari mumunyenga w’urukundo

Aba bombi bizihije umunsi mukuru wa Noheli muburyo budasanzwe, nkuko uyu mukobwa yabitangaje yahamije ko iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani yatumye bafata ikiruhuko bajya muri Guneya aho uyu mugabo akomoka

Eudoxie yahamijeko ibi aribyo bihe byiza agize kuva yavuka kuko ngo uyu mugabo yamufashije kurya neza iminsi mikuru kuko ubu ngo bamaze icyumweru cyose barara kuburiri bumwe kandi ahantu hamwe.

Uyu mukobwa avugako uyu mwaka ariwo wamubeye mwiza cyane kurusha indi yizihijemo Noheli

Uyu mugabo ufite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk’umuntu ushaje bivugwako yahuye n’uburwayi bwitwa Progeria, umuntu urwaye iyi ndwara agaragara nkuwagwingiye, imisatsi ye irapfuka,agira umutwe mutoya, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rugamugaragaza ko ashaje.

Uyu mugabo bivugwako afite uburebure bungana na cm 110 akaba apima ibiro 25 naho umukobwa we apima ibiro birenga ijana.

Urukundo rw’aba bombi rutangaza benshi

Uyu mugabo bivugwako afite amafaranga menshi cyane, akura mubijyanye n’ubuhanzi, ndetse uyu mukobwa nawe ni umunyamideri wiyerekana agaragaza ikibuno cye, akaba afite n’amaduka acuruza imyambaro n’imibavu y’abagore, arazwi cyane kuko akurikirwa n’abarenga miliyoni kurubuga rwa instagram.

Uyu mukobwa Eudoxie Yao avugako, urukundo rwe n’uyu mugabo rwiyongereye cyane kubera ibyo abantu babavugagaho, nawe ngo ubu arashaka kugaragazako urukundo rujya aho rushatse kandi ngo buri muntu wese akwiye gukunda hatitawe kumiterere ye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE

1 IGITEKEREZO