Search

Cristiano Ronaldo aherekejwe n’umugore we yakiriwe nk’umwami mugihugu cy’Ubutaliyani (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umukinnyi kabuhariwe mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo aherekejwe n’umuryango we yakiriwe bidasanzwe mu mujyi wa Turin mugihugu cy’Ubutaliyani.

Cristiano yari aherekejwe n’umugore we ubwo yageraga i Turin

Ronaldo wakiniraga ikipe ya Real Madrid, akaba yaramaze kugurwa n’ikipe ya Juventus, yakiriwe n’ibihumbi by’abafana ba Juventus bari bamutegerezanyije amatsiko menshi.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru taliki ya 15 Nyakanga 2018, nibwo Ronaldo yasesekaye muri uyu mujyi aherekejwe n’umuryango we, yahise yerekeza kuri Centre y’ubuvuzi ya Juventus iherereye kuri Stade y’iyi kipe, mbere y’uko akora ikizamini cy’ubuzima agomba gukora kuri uyu wa mbere.

Cristiano n’umuryango we bageze mu Butaliyani

Abafana wabonaga bafite amatsiko menshi yo kubona uyu mukinnyi ugiye gukinira ikipe yabo bamukuye muri Real Madrid, buri wese yifuzaga kumukoraho ndetse abenshi wabonaga bifuza ko yabasinyira kumyambaro yabo.

Cristiano yabanje gukora ikizamini cy’Ubuzima

Cristiano witegura gutangira gukinira ikipe ya Juventus, natsinda ikizamini cy’Ubuzima, agomba guhita agirana ikiganiro n’banyamakuru muri iki gihugu, nyuma yaho agomba guhita yerekwa abafana n’iyi kipe agiye gutangira gukinira.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.