Search

Cristiano Ronaldo yajugunye umukunzi we mu mazi ababibonye biratangaza(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umukinnyi wigaruriye imitima ya benshi, umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yatunguye umukunzi we, Georgina Rodriguez  amaujugunya mu mazi y’inyanja, aho bari bagiye mu biruhuko ku nkombe z’inyanja ya Mrditeranne mubirwa bya Ibiza.

Cristiano akurura umukunzi we ashaka kumujugunya mu mazi

Cristiano na Georgina Rodriguez bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo aho bagiye kuryohereza ubuzima ku nkengero z’inyanja ya Mediteranne ku kirwa cya Ibiza.

Ubwo bari bari muri ibi birwa bari kwinezeza, bakina baseka, ubonako baryohewe, Cristiano yatunguye umukunzi we amunaga muri aya mazi y’iyi nyanja, bitewe n’uburyo yamujugunyemo ibi bikaba byatangaje benshi.

Cristiano Ronaldo kuri ubu ni umukinnyi wamaze gusinyira ikipe ya Juventus, yamutanzeho akayabo ka millioni £88.5 z’ameyero, bamukuye mu ikipe ya Real Madrid, ibi bikaba byaranahise bimugira umukinnyi wa Gatandatu waguzwe amafranga menshi mu mateka y’isi.

Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko kuri ubu afite abana bane, ntahwema kugaragaza ko akunda by’umwihariko umugore we, Georgina Rodriguez w’imyaka 24 bafitanye umwana umwe w’umukobwa bise  Alana Martina dos Santos Aveiro.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.