Umukinnyi w’ikipe ya Arsenal, uherutse mu Rwanda, muri gahunda ya #visitRwanda, yishimiye igitego muburyo budasanzwe.
David Louiz watsindiye igitego ikipe ye ya Arsenal ubwo yakinaga na Crystal Palace, uyu mugabo yishimiye igitego yatsinze muburyo bumwe nuko ingagi zishima iyo zishatse kwerekana ko zifite imabaraga.

Uyu mukino wahuzaga Arsenal na Crystal Palace warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2 – 2
Uyu mugabo ukomoka muri Brezil mu minsi mike yamaze ari kubutaka bw’u Rwanda yatangajeko ariho hantu hambere yagiriye ibihe byiza mu mateka ye, yatemberejwe ibice bitandukanye nyaburanga, harimo na Parike ya Nyungwe aho yirebeye ingangi imbonankubone.
David Luiz yavutse taliki 22, Mata, 1987 akaba ari umukinnyi wabigize umwuga wakiniye amakipe menshi ya shampiyona y’i Burayi ubu akaba ari mwugariro wa Arsenal ndetse akaba akina no mu ikipe nkuru y’igihugu cye ari cyo Brazil.
Yaje mu Rwanda aherekejwe n’umugore we, na Nyina umubyara.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook