David Luiz ukinira Arsenal, wari umaze iminsi atembera u Rwanda ngo niho hantu yagiriye ibihe byiza kuva yabaho

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Icyamamare mu mupira w’amaguru, umukinnyi w’ikipe ya Arsenal ,David Luiz amaze iminsi mu Rwanda atembera yirebera ibyiza bitatse urw’imisozi igihumbi.

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko wari wazanye n’umukunzi we, yatemberejwe ibice bitandukanye nyaburanga bigize u Rwanda muri gahunda ya Tembera u Rwanda

David Luiz amaze iminsi ari mu Rwanda ariko yavuzeko ariho hantu yagiriye ibihe byiza kuva yabaho

Uyu mugabo ukomoka muri Brezil mu minsi mike yamaze ari kubutaka bw’u Rwanda yatangajeko ariho hantu hambere agiriye ibihe byiza mu mateka ye

Kuri Twitter  David Luiz yagize ati:“ Mbega umunsi mwiza nagize kurusha iyindi mu buzima! Ndabashimiye mwese kuba mwaratumye ngera muri Hotel ya Singita ngatera igiti kandi nkihugura mu byereyeke kurengera ibidukikije. Mwarakoze mwese.”

David Luiz yakiriwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame

David Luiz yavutse taliki 22, Mata, 1987 akaba ari umukinnyi wabigize umwuga wakiniye amakipe menshi ya shampiyona y’i Burayi ubu akaba ari mwugariro wa Arsenal ndetse akaba akina no mu ikipe nkuru y’igihugu cye ari cyo Brazil.

Yagiranye ibiganiro n’abakunzi ba Arsenal mu Rwanda
David Louiz yateye igiti cy’urwibutso kuri Hotel Singita iherereye i Musanze

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO