Davido yabyaye umwana wambere ku mugore wa Gatatu

Umuhanzi uri mubakunzwe mugihugu cya Nigeria, Davido yabyaye umwana we wambere kumukobwa bamaze iminsi bari murukundo witwa Chioma Avril Rowland.

Davido ari mubyishimo bidasanzwe

Davido na Chioma, bibarutse umwana w’umuhungu kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2019. Bamwise David Adedeji Ifeanyi Adeleke Junior.

Davido yari aherutse kwambika umukunzi we impeta amusaba ko yazamubera umugore, Uyu muhanzi akaba yaranahise ajya gusaba no gutanga inkwamo mu muryango w’uyu mukobwa.

Chioma w’imyaka 24 y’amavuko, abaye umugore wa gatatu, Davido abyaranye nawe  harimo Sophia Ajibola Momodu babyaranye imfura ye ndetse n’umunyamerikakazi witwa Amanda wamwibarukiye ubuheta.

Davido yahuje imiryango yombi abereka umugore we, bateganya gukora ubukwe muri 2020

Davido na Chioma bahuriye muri kaminuza ya Babcock University icyogihe Davido yigaga ibijyanye n’umuziki, urukundo rwabo rwatangiye ubwo ni uko baza kugaragaza ko bakundana nyuma y’imyaka 5, ari nabwo Davido yahitaga aha uyu mukobwa impano y’imodoka ihenze cyane, icyogihe hari ku isabukuru yuyu mukobwa ubwo yuzuzaga imyaka 23.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE