Davido yahamijeko hari abamufitiye amashyari kuko yavutse ari umwana wo mubakire, ngo ni umukire kandi azapfa akize

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeriya, Davido yavuze ko urwango n’ishyari bamufitiye mu muziki ari uko se akize kandi akaba yaravukiye murugo rw’abakire.

Davido, yatangiye muzika mu myaka icumi ishize, ibi yabivuze nyuma y’umufana wanditse ko abahanzi mu muziki bamwanze kuko yavutse ari umukire, uyu muhanzi nawe yahise abyemeza avugako ko bamugira ishyari kubera yavutse mubakire.

Davido yavuze ko urwango n’ishyari bamufitiye mu muziki ari uko se akize

Umufana yanditse ati: “Ndemeranya nawe ko ibi byose babiterwa ni ishyari. Ntiyasabye kuvuka ari umukire, icyo ashaka gukora ni ugukora umuziki mwiza no gusiga umurage. ”

Davido, asubiza iki gitekerezo, yavuze ko amaze imyaka 10 arwana no kuzamura muzika ye muruganda rwa muzika ngo ibi byatumye aba umukire ndetse azakomeza gukira kuko ari gukorera amafaranga, ngo ibi byose byatumye hari benshi bamugirira ishyari.

Ati ” Nibyo koko bafite ishyari kuko navutse ndi umwana wo mubakire, ariko ni mwibukeko maze imyaka 10 mu muziki nkorera amafaranga kandi nubu ndacyayakorera, ndi umukire kandi nzapfa ndi umukire”

Davido ni umwe mubahanzi bahanganye n’abandi bibihangange muri Ngieria, barimo Wizkid, Burnaboy, Falz n’abandi benshi, Davido ku ntonde nyinshi zikora abanyamuziki bafite amafranga Davido ashyirwa ku mwanya wambere, bivugwako amafaranga menshi uyu muhanzi afite ari ayo yakuye mu muryango wabo kuko ari abanyamafaranga batunze ama miliyali muri Nigeria.

Davido ni umwe mubahanzi bahanganye n’abandi bibihangange muri Ngieria, barimo Wizkid, Burnaboy, Falz n’abandi benshi

Davido afite agaciro ka miliyoni 16 z’amadolari, ari mu bahanzi bakize muri Nijeriya ndetse no mu bahanzi bakize cyane muri Afurika.

Davido aherutse kugura indege ye bwite.

Davido yifotoreje ku ndege ye bwite

Davido, yaguze indege ye bwite ,Bombardier Global Express 6000 yaguzwe amafaranga arenga miliyoni 62 z’amadolari

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE