Davido yasabye abamukunda kumuteranyiriza amafaranga akishyura imodoka ya Rolls-Royce yari akeneye miliyoni 100 birangira asaruyemo arenga miliyoni 300.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi wo muri Nigerri Davido yahawe akayabo k’amafaranga n’abakunzi be nyuma yo gushyira nomero ze za konti kuri Twitter akabasaba kumwoherereza amafaranga.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021 umuhanzi Davido yasabye abakunzi be kumwoherereza amafaranga nk’uburyo bwo kumwereka bakunda ibihangano bye.

Davido yahawe akayabo k’amafaranga n’abakunzi be

Davido usanzwe ari mu bahanzi bakize kurusha abandi muri Afurika yahise atanga nomero ya konti iri muri Wema Bank.

Nyuma y’iminota 10 yahise atangaza ko yakiriye miliyoni 7 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria (Naira) ni ukuvuga asaga miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Davido yakomeje kugenda asangiza abamukurikira uko amafaranga yakomeje kwisuka kuri konti ye.

Ubwo aheruka kwerekana amafaranga yakiriye kuri konti ye hari hamaze kujyaho asaga miliyoni 142 z’Ama-Naira ni ukuvuga asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Atangira ubu bukangurambaga Davido yavuze ko yashakaga miliyoni 100 z’ama-Naira kugira ngo yishyure imodoka ye ya Rolls-Royce.

Konte ya Davido yisukagaho amafranga buri kanya

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO