Davinshi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana we na mugenzi we Ange Leon bakoze indirimbo ifite amagambo akomeye y’ihumure kubatentebutse.
Iyi ndirimbo yamaze kugera hanze ikaba ari indirimbo irimo amagambo ahumuriza abantu bacitse intege ndetse ikabaha icyizere ko hari ibyiringiro nyuma yibyo banyuramo umunsi kuwundi.
” Gutabarwa kwanjye kuva k’Uwiteka waremye ijuru n’isi “
N’indirimbo bise “Ibyiringiro” ihumuriza abihebye by’umwihariko isaba abemera Imana kurangwa no kugira ibyiringiro bizima bivuye mu gusenga no kwiringira Umwami Yesu.
“Ibyiringiro byanjye byose biri muri we , sinzabunza imitima nibaza uko mbayeho……niwe mpanga amaso mubwira ibyanjye ntazandeka Yesu”

Iyi ndirimbo kandi ishimangira ko Umwami Yesu ariwe wo kwiringirwa ibihe byose
” Nta kintu nakimwe nakwimarira mu buzima cyeretse kwemera Yesu wenyine akabyikorera.ibikunanira arabishoboye n’ibikuyobera azabigukorera.tuza wivunika uwakwitangiye akubereye ibyiringiro “
Davinshi kandi yaraherutse gushyira hanze indirimbo yise “Yarishyuye” indirimbo yakiriwe neza cyane
Umva hano “Yarishyuye” ya Davinshi yo kuramya no guhimbaza Imana
Iyi ndirimbo yahuje Ange Leon na Davinshi ikaba yaratunganyijwe na Captain P mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayobowe na Onesme
Reba Ibyiringiro by Ange Leon fr Davinshi
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook