Daymakers bongeye gukora amateka muri Bigomba Guhinduka, utasetse n’utahageze (Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu  nibwo abanyarwenya bagezweho aribo Japhet na 5K Etienne babarizwa mu itsinda rya Daymakers Edutainment, bakoze igitaramo bise Bigomba Guhinduka ya kabiri cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Iki gitaramo cyabereye mu ihema rinini Camp Kigali, cyayobowe n’Umuyobozi mukuru wa Daymakers Edutainment, Clapton Kibonke afatanyije na Anita Pendo wabifatanyaga no kuvanga imiziki.

Abitabiriye batashye banyuzwe n’urwenya rwatanzwe ndetse buri kanya imbaga y’abantu yakwenkwenukaga bitewe n’ubutumwa bwihariye bwatangwaga n’abanyarwenya batandukanye binyuze mu nganzo yihariye.

Japhet na 5K Etienne ari nabo batangije urwenya rwa Bigomba Guhinduka, bari bategerejwe na benshi dore ko n’igitaramo ari bo kitiriwe. Bakoze agashya binjira bari kunyonga amagare ubundi batangira gusetsa abantu. Akenshi urwenya rw’aba basore rwabaga rushingiye ku bintu bisanzwe biba mu buzima busanzwe.

Bavuze ku mikoranire hagati y’abahanzi bakora indirimbo z’Imana n’abakora izisanzwe. Batangaga nk’urugero rw’indirimbo ya Aline Gahongayire na Bull Dogg cyangwa Bushali uburyo bazajya buzuzanya n’ibyo byasetsaga abantu bakajya hasi.

Bavuze kandi ku bahanzi bo mu Rwanda no kutamenya indimi z’amahanga. Uru rwenya barushingiye kuri Ne-Yo uheruka kuza mu Rwanda bagaragaza uburyo yaganiriye n’abahanzi ariko bamwe ntibabashe kumvikana kuko batazi icyongereza, imisubirize y’aba bahanzi ntawe itasekeje.

Uretse Japhet na 5K Etienne, iki gitaramo cyarimo n’abandi banyarwenya batandukanye nka Michael Sengazi, Patrick, Nimu Roger, Divine, Joshua, na Bishop Gafaranga. Bose bari babukereye n’inzenya zitandukanye. Ntanumwe wavuye ku rubyiniro adatembagaje abari aho.

Joshua ubarizwa mu itsinda rya Comedy Knights ari mu bashimishije cyane abantu bitabiriye iki gitaramo. Yibasiye Ndimbati avuga uburyo kujya mu ijuru biramutse bisaba kuba umuntu atarariye ingurube uyu mugabo yahita yoherezwa mu muriro kuko we basanga yarariye n’ibyazo.

Umuhanzi Bushali uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi, nawe yanyuze abari aho mu ndirimbo ze nka “Sindi Mubi”, “Kinyatrap”, “Tsikizo”, Ni Muebue Ni Tuebue” na “Ku Gasima”.

Ndimbati yari yicaranye n’umugore wa Kibonke Clapton.
Kibonke Clapton ngo umugore yari yaje kumureba ku kazi.
Muyoboke Alex na Patient Bizimana bari mu birabiriye iki gitaramo.
Joshua Kamirindi yatembagaje imbaga y’abari aho.

Divine umunyarwenyakazi nawe yishimiwe muri iki gitaramo.
Victor Rukotana na Jules Sentore nabo bari bitabiriye.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

1 IGITEKEREZO

IGITEKEREZO