Search

Deo Munyakazi yashimangiye ubuhanga bwe mugucaranga inanga ashyira hanze indirimbo nshya-yumve hano

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Deo Munyakazi n’umwe mu bahanzi bake mu Rwanda bacuranga inanga bikanyura benshi, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Izabikora” icuranze mu buryo budasanzwe.

Deo Munyakazi acuranga inanga mu buryo budasanzwe.

Deo Munyakazi ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko ufite ubuhanga bukomeye mu gucuranga inanga akabifatanya no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’izumuco gakondo.

Kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo nshya yise “Izabikora” ikubiyemo ubutumwa bukomeza abemeye gukurikira umwami Yesu.

Iyi ndirimbo Deo yashyize hanze, ije isanga izindi yasohoye mu minsi yashize arizo ‘Twimakaze umuco’ na ‘Urakwiriye’ yanasubiranyemo n’umuhanzi w’icyamamare Joss Stone ukomoka mu Bwongereza.

Deo Munyakazi yatangiye gucuranga inanga Nyarwanda mu mwaka wa 2012 abyigishijwe n’umusaza Mushabizi uzwi cyane mu nanga yitwa ‘Zaninka’.

Mu kiganiro Munyakazi yagiranye n’IBYAMAMARE.Com, yavuze ko mbere yuko yihebera gucuranga inanga yari asanzwe acuranga gitari n’ibindi bicurangisho bya muzika bya kizungu ariko azagusanga ibi bitazatuma abasha kugaragaza umwihariko w’inganzo gakondo Nyarwanda niko guhitamo kwiga gucuranga inanga dore ko yari asanzwe ayikunda.

Asaba abahanzi Nyarwanda bagenzi be gukunda iby’iwacu ndetse n’ibihangano byabo bakabisanisha n’umuco kuko aribwo bigira umwihariko kandi bigahabwa agaciro n’imahanga.

Umva hano indirimbo nshya ya Deo Munyakazi yise ‘Izabikora’

Reba hano ikiganiro kirambuye twagiranye na Deo Munyakazi 

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.