Search

Dereck ashobora kuva mu itsinda rya Active, menya impamvu

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Sano Dereck umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Active ashobora kuva muri iritsinda akerekeza ku ishuri. Aya makuru yamenyekanye nyuma yuko uyu musore Dereck agaragaye mu bahataniraga kuzajya kwiga mu ishuri rya muzika ku Nyundo, bivuze ko mu gihe yaba atoranyijwe yahita asezera bagenzi be akajya gukomereza amasomo muri irishuri.

Dereck uciye bugufi ashobora gusezera bagenzi be aribo Tizzo na Olvis akajya kwiga muzika.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2018 nibwo amajonjora yo gutoranya abanyeshuri bazajya kwiga umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo yari ageze mu Karere ka Rubavu.

Dereck usanzwe mu itsinda rya Active yatunguye benshi ubwo nawe yagaragaraga mu bahatanaga, abanyamakuru bari aho bakimutera imboni yahise ababuza kumufotora ndetse anabisaba ubuyobozi butegura aya marushanwa yo kujonjora abazajya kwiga muri ririya shuri rya muzika.

Nyuma y’iki gikorwa twashatse kuvugana n’uyu muhanzi ngo adutangarize uko bizagenda hagati ye na bagenzi be bafatanyije itsinda mu gihe yaramuka abonye amahirwe yo kujya kwiga ariko ntiya twemereye kuvugana n’itangazamakuru.

Ibi byatumye benshi mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda batangira kwibaza kuhazaza ha Active mu gihe uyu musore yaramuka agiye kwiga dore ko iyo umuntu ari ku ishuri aba ari ku ishuri, ntibyamworohera kujya abona uruhushya rwa buri gihe ngo aze yifatanye na bagenzi be mu bikorwa bitandukanye by’itsinda.

Twagerageje kuvugana n’aba basore bagize Active ngo bagire byinshi badutangariza kuri aya makuru ariko ntibyadukundira kugeza ubwo dushyiriye hanze iyi nkuru.

Dereck uri mu kaziga gatukura ubwo yari yicaye muri bagenzi be bahatanaga kugirango batoranywemo abazajya kwiga ku Nyundo.

Might Popo umuyobozi w’ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo atanga amabwiriza ku bari baje guhatana.

Abari bagize akanama nkemurampaka.

Active n’itsinda rizwiho kuririmba banabyina bituma bakundwa cyane.

Dereck mu gihe yaramuka yemerewe kujya kwiga muzika mu ishuri ryo ku Nyundo, ashobora guhita asezera bagenzi be muri Active.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.