Search

DIAMOND NUBWO ABARUSHA KWAMAMARA, JAGUAR NA CHAMELEON BAMURUSHA AGAFARANGA, DORE UKO BAHAGAZE MU MITUNGO.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Muri Afurika y’Uburasirazuba hari abahanzi benshi bakomeye gusa bamwe mubafatwa nk’ibikomerezwa harimo Diamond ukomeje kwigarurira imitima y’abantu cyane igitsina gore muri iki gihe.

Gusa nubwo uyu muhanzi akomeje kwamamara ku mugabane wa Afurika, urukuta rwa Twitter rwa Kapuka Facts rusanzwe rugaragaza uko umuziki n’abahanzi bo muri Afurika bahagaze rugaragaza ko uyu musore ukomoka muri Tanzania akiri inyuma mu butunzi ugereranije na Jose Chameleone ndetse na Jaguar wo muri Kenya.

DIAMONDDiamond amaze kwamamara cyane ku mugabane w’afurika

Uru rukuta rugaragaza ko Diamond afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 6 z’amadolari. Uru rukuta ruvuga kandi ko indirimbo Kamwambie, indirimbo ye Diamond ya mbere yakunzwe yayanditse mu ijoro aho ngo atashoboraga gusinzira kubera inzara.

DIAMONDCUPDiamond amaze kwibikaho ibihembo byinshi kandi bitandukanye, abikuye muri muzika

Undi ufite umutungo mwinshi Charles Njagua Kanyi, umuhanzi uzwi nka Jaguar akaba akomoka mu gihugu cya Kenya. Uyu mugabo ukunzwe muri Kenya yakunzwe cyane kubera ibikorwa bye by’urukundo n’umutima wa ki muntu akunze kugaragaza. Ikindi cyamumenyekanishije cyane ni indirimbo ye Kigeugeu, imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu minsi ishize.

JAGUARJaguar ni umwe mubahanzi batunze imodoka zihenze ndetse akaba afite n’indege ye bwite

Uyu mugabo mbere y’uko atangira muzika yari umu konvuwayeri mu muhanda wa 58 ahitwa Buruburu) n’umuhanda wa 15 ahitwa Lang’ata. Aha muri aka kazi k’ubu konvowayeri, niho yagendaga atoranyiriza abagenzi indirimbo aho umuntu yamwita Matatu DJ. Nyuma y’imyaka 3 yavuye muri aka kazi ajya kuba umuntu usetsa (Comedian) aho yaje kuva atangira muzika.

Uyu mugabo ufite umutungo mwinshi ugaragazwa n’imodoka zihenze zo mu bwoko bwa Range Rover Sport na Bentley atunze indege ye ku giti cye igendamo abantu 6.

Umutungo we ubarirwa muri miliyoni 9 z’amadolari aho bigaragara ko arusha kure Diamond Platnumz.

Muri Afurika y’Uburasirazuba kandi, hari abandi bahanzi bakomeye, nta n’umwe muri aka karere utazi Jose Chemeleone. Abagore barabeshya, abagabo bakabeshya ariko imibare ntijya ibeshya. Aya ni amagambo ari mu ndirimbo Reminder y’umuhanzi Jay z indirimbo iri kuri alubumu ye yise Blueprint.

Mu mwaka wa 2012, Forbes Magazine yamushyize ku rutonde rw’abahanzi 10 bakize muri Afurika ndetse na none nk’umuhanzi ukize muri Afurika y’Uburasirazuba.

CHAMEON

Uyu mugabo ngo afite inzu muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Arizona ndetse ngo akagira n’indi i Kigali mu Rwanda. Uyu mugabo kandi afite inyubako zikomeye mu mujyi wa Kampala ndetse n’ibindi bikorwa bikomeye bibyara amafaranga. Atunze imodoka nyinshi kandi z’igiciro zirimo BMW, Landcruiser VX, Toyota Ipsum, Premio, Premio, Cadillac Escalade n’izindi zitandukanye.

Uru rukuta rwa Twitter rwa Kaputa Facts ruvuga ko afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 15 z’amadolari ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kanda Hano ukomeze udukurikire kuri facebook kanda hano, kuri twitter kanda hano, kuri youtube kanda hano, bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse.

NIYOMUKIZA Hassan

Comments

comments




3 thoughts on “DIAMOND NUBWO ABARUSHA KWAMAMARA, JAGUAR NA CHAMELEON BAMURUSHA AGAFARANGA, DORE UKO BAHAGAZE MU MITUNGO.

  1. Ruhago

    Nyuma y’ibyo byose Lucifer = Illuminati izajyana aho batazongera kwibuka isi ukundi aho bazahora bahekenyera amenyo badashobora kwihana. Ntibazampeho!!!!!!!!!!!!!!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.