Diamond n’uwahoze ari umugore we Zari, bagiye kujya bagaragara barikumwe mu kiganiro bazajya bavuga kuburyohe bw’umugabo n’umugore

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi umaze kwamamara cyane muri Tanzania, Diamond Platnumz hamwe n’uwahoze ari umugore we Zarinah Hassan, bagiye kujya bagaragara barikumwe mu kiganiro bazajya bibanda ku nkundo z’abagore n’abagabo.

Zarinah w’imyaka 40 y’amavuko na Diamond w’imyaka 31, bagiye gutangira kugaragara muri Reality Show izajya itambuka kurubuga rwa Netflix.

Diamond Platnumz hamwe n’uwahoze ari umugore we Zarinah Hassan, bagiye kujya abagaragara barikumwe mu kiganiro

Iyi Reality Show izajya inyura kuri uru rubuga rwambere mukugurisha amafilime na n’ibiganiro bayise “Young,Famous & African”

Diamond wavukiye mu cyaro cy’i Tandale muri Tanzania yateguje abakunzi be ababwirako badakwiye kujya bacikwa iki kiganiro.

Zari nawe yateguje abakunzi be, ababwirako umukobwa wavukiye muri Uganda, ubu akaba aba muri Afurika y’epfo agiye kujya agaragara ku isi hose avuga kuby’urukundo rwe.

Iki kiganiro kizajya gikorwa n’aba bombi, kizajya cyibanda cyane ku nkundo z’abagore n’abagabo.

Nubwo batandukanye bakunze kugaragara barikumwe hamwe n’abana babo

Diamond na Zari, bakanyujijeho murukundo bituma bamamara cyane muri East Africa, aba bombi batandukanye bafitanye abana 2, umuhungu n’umukobwa, kugeza ubu Zari ntasiba kugaragaza ko ari murukundo n’umusore mushya yasimbuje uyu muhanzi, Diamond nawe amaze iminsi agaragaje ko ari murukundo rushya n’umukobwa yari amaze imyaka igera ku 9 amusaba urukundo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO