Search

Diamond Platmunz ngo nta muhanzi w’umunyamerika akeneye kwingiga kuko nabo baba bazi ibyo akora

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi Naseeb Abdoul ukomoka muri Tanzania, uzwi ku mazina ya Diamond Platnumz, arahamyako ntanurupfumuye ajya atanga kubahanzi mpuzamahanga bakorana nawe indirimbo.

Diamond urikwigaragaza cyane muri muzika ya Afurika, kuri ubu ni umwe mubahanzi bakomoka muri East africa, amaze guca agahigo ko gukorana n’ibyamamare bitandukanye bituruka muri leta zunze ubumwe za Amerika, Diamond yakoranye indirimbo na NEYO, kuri ubu yamaze kwemeza ko hari indirimbo nshya yamaze no gufata amashusho yayo, arikumwe n’umuraperi Rick Ross ndetse n’indi arigukorana na Omarion nawe w’umunyamerika.

Diamond na Omarion barigukorana indirimbo

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania, Dizzim Online Diamond Plutnumz yatangaje ko n’ubwo wenda abandi bahanzi bo kumugabane wa Afurika bishyura ngo babashe gukorana n’abahanzi b’ibyamamare ku isi, we atajya yishyura bitewe n’uko atinginga abo ashaka ko bakorana indirimbo kuko nabo baba basanzwe bazi indirimbo ze kandi bazikunda.

Yagize ati “Njyewe nta na rimwe ndishyura gukorana indirimbo n’umunyamerika mu zo nakoze zose, kandi iyo urebye neza indirimbo nkorana n’abanyamerika usanga ntaravunitse cyane, banyemerera bitewe n’uko basanzwe bakunda indirimbo zanjye.

Uyu muhanzi avuga ko rimwe na rimwe atanasangiza cyane indirimbo akorana nabo kugira ngo adatesha agaciro umuziki wo mu gihugu cye cya Tanzania.

Yagize ati “Niyo mpamvu ubona rimwe na rimwe ntanatangaza indirimbo twakoze kuko mba mbona bo ubwabo bishimiye kuzitangaza. Rimwe na rimwe kuzitangaza mba ndeba ari nko kwitesha agaciro no kugaragaza umuziki wa Tanzania nkufite agaciro gake”

Kuri ubu indirimbo nshya Diamond Platnumz afite ni iyitwa Halleluah yakoranye n’itsinda rya Morgan Heritage rikomoka muri Jamaica, Diamond Platnumz yatangaje ko kugirango akorane n’aba bahanzi bahuriye mu Rwanda mugitaramo bari bitabiriye cyiswe Rwanda Fiesta, aho aba bahanzi bishimiye uburyo uyu muhanzi afite abakunzi benshi muri East Africa ari nabyo byatumye bamusaba gukorana nawe.

NIYOMUKIZA Hassan

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *