Diamond Platnumz yakabije inzozi ze agura imodoka yahoze arota,ifite agaciro ka asaga miliyoni 400.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bamaze kwamamara cyane muri afurika, uretse kwamamara uyu muhanzi ni n’umwe mubafite amafaranga menshi akura mu muziki akora.

Diamond, ubu afite Radio na Televiziyo ye biri mubikunzwe cyane mugihugu cya Tanzania, mu nzozi ze yakuze akunda yumva azatunga imwe mu modoka zihenze ku isi izwi nka Rolls Royce.

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bamaze kwamamara cyane muri afurika

Diamond Platnumz yakabije inzozi yarose kuva kera agura iyi modoka nshya yo mu bwoko bwa Rolls Royce ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 400.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania na Kenya, bivuga ko ari Rolls Royce Phontom 2018 yaguze, bigaragara ko ifite agaciro k’ibihimbi 450 by’Amadorali y’Amaerica(450.000$), ni ukuvuga amafaranaga y’u Rwanda miliyoni 427 n’ibihumbi 30 magana 335(427.030.335 frw).

Ni imdoka itigeze agaragaza ku mbuga ze nkoranyambaga, gusa akaba yayigaragayemo mu mujyi Dar es Salaam ndetse ifite n’ikirango ‘plaque’ cy’izina rye [Platnumz].

Imodoka Diamond arigutemberamo muri Tanzania

Kuva kera Diamond akaba yari yarifuje kuba yatunga iyi modoka, muri 2018 yatangaje ko umwaka wa 2019 uzarangira ayifite, hari nyuma y’uko 2016 ayikoreresheje mu mashusho y’indirimbo akiha umuhigo ko azongera kuyikandagiramo yayiguriye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE