Search

Diamond Platnumz yasobanuye impamvu yahisemo Kujya gukorera Album ye muri Kenya

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye ahitamo kujya kumurikira Album ye yise “A boy from Tandale” mu gihugu cya Kenya bitandukanye n’uko abandi bahnzi bo muri Tanzania bakunze kubikora bakayimurikira mu gihugu bakorera mo umuziki wabo.

Impamvu nyamukuru uyu muhanzi yagarutseho ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru Bongo 5.com, yavuze ko yahisemo kujya kumurikira Album ye nshyashya muri Kenya mu rwego rwo gukomeza gusigasira umubano n’ubuvandimwe  hagati y’Abatanzania ndetse n’Abanyakenya.

Diamond Platnumz yakomeje avuga ko Kenya na Tanzaniya ari ibihugu bifitanye umubano mwiza ndetse akaba ari nayo mpamvu nawe yahisemo kuba yahakorera ibirori bye byo kumurika iyi Album kugira ngo barusheho gukomeza gusangira ibyiza ku mpande zombie.

Uyu muzingo uyu muhanzi agiye kumurika yanavuze ko uzaba urimo indirimbo zitandukanye zifite byinshi zisobanura kubuzima bwe ndetse n’ibindi byagiye bimuranga kuva yatangira kwinjira mu ruhando rwa muzika kugeza ubu ngubu amaze kuba umustar ku rwego mpuza mahanga.

Zimwe mu ndirimbo nshyashya uyu muhanzi afite zizaba ziri muri Album A boy from Tandale, harimo Hallelujah, Eneka, Fire na Salome gusa hagati aho muri izi ndirimbo zose harimo izamaze guhabwa akato muri Tanzania kubera amashusho n’amagambo azigize.

Album A boy from Tandale, nimwe muri Album uyu muhanzi azaba akoze ariko by’umwihariko afite ikintu kinini ishatse kumenyekanisha ku buzima bwe kuva akiri umwana muto kugeza ubu, kuko igizwe n’indirimbo nyinshi ze zifite icyo zimuvugaho.

Album nshya ya Diamond Platnumz ” A boy from Tandale”

Diamond Platnumz ni umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania ukorera umuziki we muri Wasafi Records ndetse akaba ari n’umwe mu bahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bamaze kubaka izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga,ni umuhanzi wakunze kugenda aririmba indirimbo zivuga kubuzima bwe cyane nka : Number One, Nana, Kidogo, Eneka n’izindi.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *