Search

Diamond Platnumz yatawe muriyombi na Polisi ya Tanzaniya

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi Diamond Platnumz yatawe muri yombi na Polisi ya Tanzania mu rwego rwo gukumira no kurwanya burundu ikorwa ry’indirimbo zitubahiriza umuco gakondo w’Abanyatanzania, uyu muhanzi akaba yafashwe na Polisi kubera Post akomeje kugenda ashyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Tutinjiye muri byinshi byaranze uyu muhanzi mu ntangiriro z’uyu mwaka, Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Tanzania baherutse guhagarikirwa indirimbo ebyiri, ko zitazongera gukinywa kuri Televiziyo cyangwa Radio zo muri iki gihugu kubera ubutumwa na mashusho bidahwitse bizirimo.

Nyuma y’ihagarikwa ryazo hanadutse amakuru avuga ko uyu muhanzi akomeje kugaragariza Leta ko atishimiye nagato icyemezo cyafashwe cyo guhagarika indirimbo zo mu gihugu imbere, kubera ko zidafite ubutumwa bufatika n’amashusho asigasira umuco gakondo wa Tanzania, ariko hagati aho ugasanga bakomeza gucuranga iz’abandi bahanzi bohanze zo zirusha izabo amashusho bita ko ari mabi.

Icyo gihe Diamond yanatanze urugero rwa bamwe mu bahanzi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika harimo abakobwa b’Ibyamamare babiri Rihanna na Nickminaj.

Ubwo Diamond yamaraga gutangaza ibi byose, Leta ya Tanzania yashyize hanze Itangazo ryihaniza uyu muhanzi , basa nabamuha gasopu kubyo akomeje gutangaza bisa naho birwanya amategeko yashizweho na Leta

Itabwa muri yombi rya Diamond udasiba kuvugwa mu itangazamakuru ryatangajwe na Minisitiri w’itumanaho ubwo yagezaga ijambo ku baminisitiri bari bateraniye mu nteko ishingamategeko kuri uyu wa 17 Mata 2018

Minisitiri Dr Harrison Mwakyembe yatangaje ko Diamond yatawe muri yombi na polisi ku italiki ya 16 Mata 2018 azira gusakaza amashusho abangamiye umuco wo muri iki gihugu, yabitangaje ubwo yari ari gusubiza ikibazo yarabajijwe na na senateri GoodLuck Mlingwa aho yaramubajije ikiri gukorwa kugirango bakumire abahanzi n’andi matsinda y’abantu bakomeje gukwirakwiza ibintu bitajyanye n’umuco.

Nandy nawe ari mubashakishwa

Yagize ati ” Mu 2010 twashyizeho itegeko ribakumira ku mbuga nkoranyambaga ariko ntabwo twigeze tubishyira mu bikorwa gusa kuri ubu amategeko yatangiye gukora akazi kayo ubu twamaze gushyikiriza inzego za polisi umuhanzi Diamond kubera amashusho yagaragayemo akora ibikorwa bigayitse.”

Diamond yafunzwe nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yashyize kuri SnapChat video imugaragaza asomana umunwa ku wundi n’umukobwa w’umuzungu. Ni na nyuka y’uko ejo yari amaze gushyira Video hanze ari hamwe n’abakobwa babiri barimo na Hamissa Mobeto ku gitanda kimwe bakora ibyo Igihugu cyabo gikomeje gukumira.

Si Diamond Platnumz gusa ugomba gutabwa muri yombi ahubwo n’abandi bahanzi bakomeje kurangwa n’ibi bikorwa bazajya bakurikiranwa na Polisi nanone umuhanzikazi Nandy nawe ubu ari guhigwa bukware ngo nawe aherekeze Diamond.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.