Search

Diamond yagaragaje uburyo yakoresheje kugira ngo Zari amubabarire nyuma yo gushwana

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Diamond Platnumz yasobanuye ikintu cyazahuye umubano we n’umugore we Zari, nyuma y’uko umubano w’aba bombi wari warajemo agatotsi biturutse ku kuba Diamond yaraciye inyuma umugore we Zari akabyarana n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Nyuma y’igihe kitari gito hari gucicikana inkuru zavugaga ko umuhanzi Diamond Platnumz n’umugore we Zari baba bagiye gutandukana, Diamond Platnmuz yanyomoje ayo makuru avuga ko kuri ubu we n’umugore we babanye neza. Gusa Diamond akaba yatangaje ko byamusabye imbaraga zidasanzwe kugira ngo yinginge umugore we bakomeze kubana kuko umubano wabo waganaga habi.

Umubano wabo warusa n’uwamaze kuyoyoka kuko Zari yariyaramaze gufata ingamba zo gukora ikintu cyose cyakuraho isano rye na Diamond dore ko yari yarasibye amafoto ya Diamond yose kuri Instagram ye ndetse akanareka kumukurikirana ( unfollow).

Diamond yavuze ko yamusabye igihe kinga n’isaha yose amwinginga ngo bagumane ndetse binarenzeho ndanamuririmbira ibintu bitoroshe cyane gusa byari hatari.

Ibi biganiro Diamond avuga ko yabigiranye n’umugore we Zari ubwo ubwo yari akubutse mu gihugu cya Afurika y’Epfo aje gutangizayo iduka rye rishya muri Tanzaniya mu cyumweru gishize.

Umubano wa Diamond Platnumz n’umugore we Zari wajemo agatotsi nyuma y’aho Hamisa Mobetto agaragarije ko umwana yabyaye ari uwa Diamond Planumz byavugwaga ko   yaba ari we wamuteye iyo nda.

KWIZERA Juvenal

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.